‘You’ ni indirimbo y’umuhanzi Sintex yari aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake bitewe n’uburyo ikoze n’amagambo y’urukundo ayirimo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Sintex, yavuze ko mubayikunze harimo n’umuhanzi Tom Close wagaragaje amarangamutima ye, akamwisabira ko bayisubiranamo.

Ati “Tom Close yarayikunze ansaba ko twakora remix nanjye mbyakira neza, turayikora.”

Uyu musore usanzwe afashwa na Arthur Nation, ntabwo yari asanzwe aziranye na Tom Close cyane, gusa akibona ubusabe bwe yaratunguwe.

Avuga ko yiteze ko izamufasha kuzamura urwego rwe kuko Tom Close ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Mu mashusho yayo hagaragaramo abantu bakoze ubukwe, uyu muhanzi anabaririmbira. Ntabwo ari ikinamico isanzwe mu mashusho y’indirimbo ahubwo bwarabaye muri uku kwezi kwa Werurwe 2019.

Sintex yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku musore witwa Mugabo Prince usanzwe ari inshuti ye wamusabye kuzakoresha amashusho y’ubukwe bwe mu ndirimbo ye.

Yagize ati “Ni ubukwe bwabaye, uriya mugabo yari yaranyegereye n’umuryango we bifuza ko indirimbo twayikora ari nk’ubukwe bwabo, inkuru yabo ikagaragaramo. Twari dusanzwe tuziranye tunakorana.”

Sintex ari mu bakoze cyane mu mwaka wa 2018, ibintu byanamufashije kwinjira mu bahanzi batanira ibihembo bya Salax Awards mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka.

Bifuje ko Sintex yabashyira mu mashusho y'indirimbo ye
Bifuje ko Sintex yabashyira mu mashusho y'indirimbo ye
Mugabo Prince na Munezero Leoncie ubukwe bwabo bwifashishijwe mu ndirimbo ya Sintex
Mugabo Prince na Munezero Leoncie ubukwe bwabo bwifashishijwe mu ndirimbo ya Sintex
Sintex yaririmbye mu bukwe bw'inshuti ye anabishyira mu mashusho y'indirimbo
Sintex yaririmbye mu bukwe bw'inshuti ye anabishyira mu mashusho y'indirimbo
Tom Close yakunze indirimbo ya Sintex amusaba ko bayisubiramo
Tom Close yakunze indirimbo ya Sintex amusaba ko bayisubiramo