00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skims ya Kim Kardashian yageze ku gaciro ka miliyari 5$

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 November 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Inzu ihanga imyambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore n’abagabo ya Skims, yatangijwe na Kim Kardashian ikomeje kuzamuka mu gaciro ndetse kuri iyi nshuro iri kubarirwa aka miliyari 5$ (arenga miliyari 7.258), nyuma yo gukusanya miliyoni 225$ zaturutse mu bashoramari bashya.

Aya mafaranga arimo n’ishoramari rya Goldman Sachs, imwe mu nzu zikomeye z’imari ku Isi. Azifashishwa mu gufungura amaduka menshi no kwagura ibikorwa by’iki kigo hirya no hino ku Isi.

Kim Kardashian yagize ati “Si twe tuzabona Skims igeze ku rundi rwego ruzakurikira. Dukomeje guhanga ibishya muri uru ruganda rw’imideli.”

Iyi ni imwe mu nkunga nini zatanzwe uyu mwaka mu bigo by’Abanyamerika bikora ibicuruzwa bitandukanye.

Ije kandi mu gihe Skims ihanganye n’amasosiyete akomeye nka Lululemon mu isoko ry’imyambaro yo mu rugo n’iyo gukorana siporo.

Kuri ubu Skims ifite amaduka 18 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi igurisha n’ibicuruzwa byayo ku Isi hose binyuze mu bacuruzi batandukanye.

Iki kigo cyatangaje ko mu myaka iri imbere kizibanda cyane ku kwagura amaduka yacyo gitangiza ibyicaro byacyo ahantu hatandukanye.

Biteganyijwe ko uyu mwaka Skims izinjiza arenga miliyari 1$, ibintu Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Jens Grede, yavuze ko byabongereye icyizere cyo gukomeza kugera ku ntego zabo z’igihe kirekire.

Iki kigo cyatangiye mu 2019, gikora imyambaro igenewe gufasha mu guhindura ishusho y’umubiri (shapewear), ariko nyuma cyagura ibikorwa byacyo gikora n’imyambaro yo mu rugo (loungewear) n’iyindi myenda ijyanye n’imideli.

Iterambere rya Skims ryatumye yinjira mu isoko rinini ry’imyambaro ya siporo n’imyidagaduro (athleisure), risanzwe ririmo ibigo byamamaye nka Lululemon na Alo Yoga.

Mu 2023 agaciro ka Skims kageze kuri miliyari 4$, mu gihe mu 2022 iyi nzu yari ifite agaciro ka miliyari 3,2$.

Agaciro ka Skims gakomeje gutumbagira cyane
Skims ikora imyambaro itandukanye
Skims ni imwe mu nzu zicuruza imyenda zimaze kubaka izina ku Isi
Skims ikora imyambaro y'imbere irimo n'iy'abagabo
Skims ya Kim Kardashian yageze ku gaciro ka miliyari 5$
Kim Kardashian afatanya ubushabitsi bwa Skims n'ibindi birimo kumurika imideli, gukina filime n'ibindi ndetse arashaka kuba umunyamategeko
Kim Kardashian yavuze ko yishimiye intambwe inzu ye y'imideli ikomeje gutera
Skims ikora imyambaro ikundwa na benshi ku Isi
Imyambaro ya Skims ikomeje kugenda igira agaciro gahambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages