Skol iri gukora iki gikorwa ibinyujije muri birori yise “Keep It Ahanad”, aho iri izenguruka mu tubari dutandukanye mu mujyi wa Kigali. Kuri iyi nshuro babikoreye muri Paddock Lounge mu Karere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane ko inzoga za Skol zari zagabanyirijwe ibiciro. Igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba ku wa 17 Ukwakira 2025 mu kabyiniro ka ‘La Noche’. No muri Sky Sports Lounge ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.
Davido azakorera igitaramo mu Rwanda ku wa 5 Ukuboza 2025. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena, azahuriramo na Kitoko Bibarwa uzaba utashye mu Rwanda burundu nyuma y’imyaka 12 aba mu Bwongereza.
Davido azaba ari mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye ‘5Ive’. Igitaramo cye i Kigali cyateguwe na Intore Entertainment ifatanyije na SKOL Brewery Ltd.
Album nshya ya Davido igizwe n’indirimbo 17, yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi. Byitezwe ko azaza mu Rwanda azanye n’umwe mu bahanzi bakoranye kuri iyi album.
Iyi album y’iminota 49:09, Davido yayikozeho mu gihe cy’imyaka hafi itatu dore ko yayitangiye mu 2023 nyuma yo gusohora iyitwa ‘Timeless’.
Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!