Uyu mugabo ategerejwe mu gitaramo kiraba kuri uyu wa 16 Kanama 2019 muri gahunda yiswe Zouk Love Party, yahariwe indirimbo zo mu njyana ya Zouk kandi zuje amagambo y’urukundo muri Cadillac.
Umuhanzi ukomoka mu Bufaransa Patrice Sylvestre uzwi nka Slaï, ni we watumiwe ngo azataramire abasohokera muri Cadillac Night Club.
Yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mu magambo make yavuze ko ‘abanyarwanda mbijeje igitaramo cyiza kandi kizanogera buri umwe uzakitabira’.
Uyu mugabo w’imyaka 46 ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’indirimbo ze zo mu njyana ya Zouk, zifasha abari mu rukundo cyane cyane abumva ururimi rw’Igifaransa.
Indirimbo ze zakunzwe harimo nk’iyitwa “Flamme” yanegukanye igihembo cya Tropical Music Awards mu 2000, "La dernière danse (ne rentre pas chez toi ce soir)" "Après la tempête” n’izindi nyinshi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi wa Cadillac Night-Club mu minsi ishize, Habimana Eugène uzwi nka Cobra, yavuze ko batumiye uyu muhanzi nyuma yo kubona abantu benshi basabye ko yabataramira.
Cobra yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kuzana abahanzi batandukanye mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo no kubarinda kurambirwa.
Slaï yeherukaga gutaramira i Kigali muri Gashyantare 2019 ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, icyo gihe yashimishije abantu mu buryo bukomeye.
Kwinjira mu gitaramo azakorera muri Cadillac ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 250 ku meza y’abantu batandutu ariho icyo kunywa.
Reba video igaragaza incamake y’igitaramo Slaï yakoreye mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO