00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Snoop Dogg yanze Miliyoni $100 ngo yerekane igitsina

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 23 January 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Umuhanzi Snoop Dogg w’imyaka 52, yahishuye ko yanze Miliyoni $100 ngo yerekane igitsina cye ku karubanda.

Ubwo we n’inshuti ye Slick Johnson uzwi muri Sinema, bari mu kiganiro Johnson Podcast gitambutswa ku mbuga nkoranyambaga, uyu muraperi yahishuye ko atari kwemera kubikora kubera umugore we.

Yavuze ko urubuga rwa OnlyFans rucurizwaho amafoto n’amashusho yiganjemo ay’abantu bambaye ubusa, rwamwegereye, rumusaba ko yakerekana ‘Igitsina cye’ akinjiza asaga miliyoni $100.

Iki gihe ngo yahakaniye uru rubuga, bitewe n’uko yashatse umugore w’umwirabura utamwerera kwerekana igitsina cye ku karubanda, atitaye ku ngano y’amafaranga baba bamwishyuye.

Calvin Cordozar Broadus Jr uzwi nka Snoop Dogg ati” Nta buryo na bumwe, umugore wanjye yari kwemera ko nerekana igitsina atitaye ku ngano y’ayo batwishyura.”

Snoop uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Drop it like it’s hot’, ni umwe mu baraperi barambanye n’umugore kuko yashakana na Shante Broadus mu 1997, bakabyarana abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa.

Snoop yatangaje ko umugore we Shante Broadus atari kwemera ko ashyira igitsina cye hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages