Kugeza ubu ubufindo bwe bwarenze imbibi z’u Rwanda, kuko umuraperi Snoop Dogg wo muri Amerika yatangajwe n’ibyo uyu musore akora.
Uyu muhanzi yashyize amashusho ya Niyonzima ku mbuga nkoranyambaga ze ari gusimbuka, yarangiza akikubita hasi akamera nk’ugize ikibazo.
Alien Monster asanzwe agaragaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gukora ibintu bitandukanye, arimo nk’ayo ari gusimbuka ku igorofa hejuru, yurira ahantu hafite uburebure bunini cyangwa agenda atera iby’inyuma mu mihanda imodoka ziri gutambuka n’ibindi.
Snoop Dogg si ubwa mbere atangariye Umunyarwanda kuko hari amashusho ya Kanyombya yigeze gukwirakwira ari gutukana nayo akayasangiza abamukurikira kubera uburyo yari asekeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!