Umukino ’Gift of Time’ wakinwe n’abantu 100 barimo abana 27, impunzi, ababyinnyi baturutse muri Uganda, Tanzania, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
IGIHE yaganiriye na Ruzibiza Wesley wayoboye akanategura uriya mukino. Yashyize umucyo kuri bimwe mu byo abantu batabashije gusobanukirwa muri uriya mukino wakinwe ku itariki ya 7 Mata 2024, imbere y’abarimo Perezida Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, abaperezida batandukanye, abayobozi n’inshuti baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Ruzibiza Wesley:
IGIHE: Umukino ‘Gift of Time’ usobanuye iki?
Ruzibiza Wesley: Umukino usobanuye ibihe byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko rero unerekana uburyo Jenoside yahagaritswe hakongera kubaho kwiyubaka, none ubu ahazaza h’ikiragano cya none ntabwo hazarangwa n’ibibazo byabaye.
Umukino urimo ibice bitatu, bisonuye iki?
Igice cya mbere gihagarariye ahahise. Kitwibutsa impano yo komora ibikomere. Amateka atwereka ko ahahise hacu haranzwe n’agahinda ariko ubu tugomba gukira ibikomere; humeka, ruhuka, haguruka, ema kandi ukomere.
Dusura imisozi ibitse amateka, tukanyura mu mvura ishushanya uko abacu banyuze mu mvura y’amahindu. Mwumva ko muri uriya mukino harimo amajwi asobanura uko byari bimeze ubwo abacu bicwaga.
Igice cya kabiri gisobanura urugendo rwo kwibohora, ubumwe n’ubwiyunge byaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kongera kwiyubaka kw’igihugu, habayeho kwiga kubabarira. Kiriya giti gisobanura ubuzima n’icyizere. Ikindi kandi igihugu cyashyize imbere gutanga ubutabera, giteza imbere uburezi kuri bose n’iterambere.
Igice cya gatatu gisobanura kwiyubaka no guha icyerekezo gishya igihugu n’umugabane wose muri rusange. Ariko na none tugasakaza urumuri ku isi hose.
Turi kubaka ubuzima buha agaciro urubyiruko rukagira uruhare mu bikorwa byose.
Kiriya giti nanone mubona kiba gifite urumuri rwinshi, bisobanura icyizere isi idufitiye, icyerekezo cy’amahoro n’iterambere.
Noneho rero ubona ko mu gusoza abakinnyi bibumbira hamwe, bashaka kwerekana ko tugomba gufatanya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda ko ibyabaye byagira ahandi biba. Tugomba kuba mu isi itarangwamo Jenoside.
Ababonye umukino ni iki bashobora gusigarana?
Ni ukwibuka ahahise, tukubaka igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge no gutegura ahazaza haha uburenganzira Abanyarwanda bose.
Ahahise hacu haranzwe n’icuraburindi. Nyamara urebye usanga abo mu kiragano gishya bari guhanga imibereho myiza bitandukanye n’abo bakomokaho.
Dufite inshingano zo kwibuka mu rwego rwo guha icyubahiro abacu bazize uko bavutse. Tugomba kwibuka Abatutsi bishwe kuko twe nk’abakiri bato twagize amahirwe tubona ubuzima.
Ikiragano gishya dufite inshingano zo komora imitima yakomeretse, tukubaka ahazaza heza. Urebye uriya mukino utwigisha ko dufite inshingano zo kuba urumuri ku isi hose.
Hari abana babyina bafatanye, batanga ubuhe butumwa?
Ahazaza hari mu biganza by’urubyiruko rwunze ubumwe. Nibo bayobozi kandi ni nabo bazaba bafata ibyemezo by’imibereho y’igihugu mu bihe biri imbere.
Ni bande bagize uruhare mu mukino?
Ruziba Wesley, nayoboye umukino. Dida Nibagwire niwe wahurije hamwe ibikorwa (Coordination). Umuziki wakozwe na Herve Twahirwa afatanyije na Samuel Kamanzi
Uwera Laetitia (Ciccy Uwera) na Mizero Cedric nibo bambitse abakinnyi.
Umukino iyo urangiye hagacanwa ibishashi mu mashami y’igiti, bisobanuye iki?
Uriya mukino iyo ugiye kurangira haka imirasire y’Izuba. Bisobanuye icyizere twohereza mu mpande z’Isi. Icyerekezo cy’amahoro n’iterambere kandi duhanze amaso ahazaza heza.
Umukino urimo abakinnyi bangahe ureshya gute?
Ni abakinnyi 100 barimo abana 27. Umukino wose ufite iminota 9 n’amasegonda 12.
Ababyinnyi ni abo mu yahe matorero?
Ababyinnyi ni abo mu matorero atandukanye harimo n’impunzi. Hari abavuye mu Burundi, Congo, Uganda na Tanzania bose baraje turafatanya.
Reka umukino ’Gift of Time’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!