Yatangiye umuziki mu 2012, icyo gihe yafashwaga n’inzu ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo zigezweho zirimo Ma vie, Ku ndunduro, Ndiho,Warakoze n’izindi zamaze gufata mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda.

Social Mula mu minsi ishize yemejwe nk’umwe mu bahanzi icumi bari guhatanira igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Social Mula yavuze ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere.

Byitezwe ko tariki 23 Ugushyingo 2019 aribwo Social Mula azaba amurikira abakunzi ba muzika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo zinyuranye ziganjemo izitarajya hanze ndetse na nke mu zasohotse.

Iki gitaramo cyo kumurika album “Ma vie” ya Social Mula byitezwe ko kizabera mu ihema rya Camp Kigali. Bitewe n’uko ntabamufasha yari afite ari kugitegura afatanyije na kompanyi ya Sensitive isanzwe izwiho gutegura ibitaramo binyuranye.

Social Mula amaze guhatana mu marushanwa akomeye y’umuziki nka Primus Guma Guma Super Stars, yanashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards.

Social Mula agiye kumurika Albumye ya mbere
Social Mula agiye kumurika Albumye ya mbere