00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yasabye Abanyarwanda kumutora mu marushanwa ya Prix Decouvertes 2019

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 September 2019 saa 10:31
Yasuwe :

Social Mula yashyizwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igihembo cya Radiyo y’Abafaransa, RFI, kizwi nka Prix Découvertes RFI muri uyu mwaka wa 2019, ubwo batangazwaga amatora yahise atangira bivuze ko kugeza ubu arimbanyije.

Uyu muhanzi ahanganye n’abandi batandukanye bo mu bindi bihugu bya Afurika barimo NG Bling wo muri Gabon, Zonatan wo mu birwa bya Maurice, Yann’Sine wa Maroc, Cysoul na Lydol bo muri Cameroon, Bebe Baya wo muri Guinée, Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Anycris wo muri Côte d’Ivoire na Nasty Nesta wo muri Bénin.

Muri iri rushanwa indirimbo ‘Ma Vie’ niyo yamuhesheje amahirwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Social Mula yatangaje ko yiteguye kwegukana igikombe mu gihe yaba ashyigikiwe n’Abanyarwanda mu buryo bufatika.

Aha akaba yagize ati”Nkeneye inkunga y’Abanyarwanda nkeneye amajwi yabo kuko niyo yatuma negukana igikombe. Ni amahirwe ko kibitse mu Rwanda mureke dushyire hamwe ntikihasohoke.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari kugerageza kuvugana na Yvan Buravan wegukanye iki gihembo umwaka ushize ku buryo yamwibira ibanga bityo nawe akareba ko yakongera kuzamura idarapo ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Amatora y’uzegukana iki gihembo yatangiye ubwo 10 bahatana batangazwaga bikaba byitezwe ko azarangira tariki 16 Ukwakira 2019. Aya akaba ariyo agira uruhare runini mu gutuma umuhanzi yegukana igikombe.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2013. Icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone. Yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI ari guhatanira umwaka ushize cyatwawe n’umunyarwanda Yvan Buravan.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Ushaka guha amahirwe Social Mula kanda hano

Social Mula nabo bahatanye uko ari 10
Social Mula arasaba abanyarwanda gukomeza kumutora ngo abone amahirwe yo kwegukana iki gikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages