00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula ashobora gukomanyirizwa nyuma yo kwikura muri Salax Awards

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 12 February 2019 saa 04:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa AHUPA Digital Services Ltd butegura ibihembo bya Salax bwatangaje ko mu gihe Social Mula yaba asezeye muri ibi bihembo nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze, atazongera kwitabira ukundi.

ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Social Mula yitabiriye itangazwa ry’abahanzi bagiye guhatanira ibihembo bya Salax Awards 7 ndetse yanatoranyijwe muri batanu bari mu cyiciro cy’abakora injyana ya R&B ahanganye na Yvan Buravan, Bruce Melody, Yverry na King James.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Social Mula yashyize hanze itangazo rivuga ko yasezeye mu bihembo bya Salax Awards bitewe n’impamvu ze bwite.

Ni umwanzuro watunguye benshi kuko kuva na mbere atigeze agaragaza ko adashyigikiye iki gikorwa nk’uko byagenze ku bandi bahanzi bikuyemo rugikubita.

IGIHE yagerageje kumuvugisha ku mpamvu zibyihishe inyuma ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefone ye.

Mu kiganiro na Isiaka Mulemba ushinzwe itangazamakuru muri Salax Awards, yavuze ko batarabona ibaruwa ya Social Mula asezera muri ibi bihembo.

Ku rundi ruhande ariko yavuze ko asezeye yaba anyuranyije n’amategeko y’irushanwa dore ko yari yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Salax Awards ndetse yashyikirijwe ‘Certificat’ yemeza ari mu bahanzi batanu bahatanira ibi bihembo mu cyiciro arimo.

Mulemba yagize ati “Hari amasezerano yasinye yaraye anafashe ‘certificat’.”

Yakomeje avuga ko Social Mula agomba gusubiza ‘certificat’ yahawe ndetse ko yajyanwa mu nkiko mu gihe yaba ayikoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Biremewe ko avamo ariko adusubize ibyacu. Tuvuge iyo ‘certificat’ ayijyanye [...] bagahita bamuha isoko, yahita akurikiranwa n’amategeko kuko twebwe umuntu uvuyemo adusubiza ibyacu.”

Amasezerano yasinywe hagati y’abahanzi n’abategura Salax Awards avuga ko “umuhanzi uzasezera ari we biturutseho, ntashobora kongera gusubira ukundi muri Salax mu gihe cyose igitegurwa na AHUPA”.

Amafaranga ibihumbi 100 Frw agenerwa buri muhanzi winjiye muri batanu bahatana muri buri cyiciro Social Mula yari atarayahabwa.

Ntabwo harafatwa umwanzuro niba Social Mula asimbuzwa cyangwa se hagumamo abahanzi bane gusa ngo ‘byose birashoboka.’

Social Mula ashobora kudasubira muri Salax Awards ashinjwa kwica amasezerano
Social Mula yari mu cyiciro cy'abahatanira ibihembo mu njyana ya R&B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages