Iyi mpanuka yabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ubwo Social Mula na bagenzi be bari bavuye mu gitaramo yakoreye mu kabari kitwa Bahaus i Nyamirambo.
Imodoka barimo yagonganye n’indi, irangirika mu buryo bukabije gusa ku bw’amahirwe nta wagize ikibazo gikomeye.
Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Ibi byabaye mu ijoro ryashize, Mana ndagushimiye ko Njyewe hamwe n’abo twari kumwe nta kibazo gikomeye twagize nyuma y’iyi mpanuka.”
Social Mula n’abo bari kumwe bahise bajya kwa muganga babavura ibikomere bito bagize ubundi barataha.



















TANGA IGITEKEREZO