Ni indirimbo ziba zasohotse muri buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza izo arizo zose kuko izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa YouTube ni zo tugeza ku badukurikira.
Social Mula yashyize hanze album
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda, yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Confidence’’.
Mu kiganiro na IGIHE Social Mula yavuze ko iyi album iriho indirimbo 12. Yagaragaje ko uretse urukundo hariho n’indirimbo imwe yo kuramya Imana, yashyizeho mu rwego rwo kuyishimira mu byo yagiye anyuramo ariko ikamuba hafi.
Social Mula yavuze ko yitabaje abatunganya indirimbo batandukanye mu Rwanda barimo Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats mushya ari nawe wakoze indirimbo Social Mula agiye gushyira hanze yise “Amora”.
Iyi album kandi yakozeho Producer Base Boy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y’indirimbo enye. Izi zirimo iyo yakoranye na Dokta Brain, Feffe Bussi ndetse n’undi muhanzikazi witwa Wase; ndetse n’iye yahakoreye.
Social Mula avuga ko impamvu yise iyi album ‘Confidence’ ari uko kwigirira icyizere ari cyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.
“Kill It” -Fifi Raya ft. Bulldogg
Ni indirimbo nshya ya Fifi Raya yahuriyemo na Bulldogg. Muri iyi ndirimbo baba baririmba bishyize mu mwanya w’abasore bari mu gahunda yo kujya mu bishuko kakahava.
“Molela” – Ross Kana
Ni indirimbo nshya ya Ross Kana. Uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, ushaka kwereka umukobwa ko akwiriye gukundwakazwa, ndetse no kwerekwa urukundo ruruta urwo yagiye yerekwa mu bindi bihe.
“Best Friend” – Ish Kevin
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ish Kevin yahuriyemo n’Umunya-Kenya Njerae. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bishyize mu mwanya w’umusore cyangwa inkumi ibaho itagira umukunzi, ahubwo igamije gushakisha amafaranga gusa.
“Love Lyfe” – Elvis Lenzy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Elvis Lenzy uri mu bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba ashimagiza umukobwa agaragaza ko ntawe umuruta. Elvis Inyarubuga umaze kumenyekana nka Elvis Lenzy ni umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda. Uyu musore afite imyaka 22 y’amavuko.
“Aquaman” – Juni Quickly x Storrm x Hollix
Ni indirimbo Juni Quickly umenyerewe mu gutunganya indirimbo yahurijemo abahanzi Storrm na Hollix. Aba bahanzi bagaragaza ko nta mikino kuri iyi si baba bashakisha ariko n’iyo bibaye ngombwa bishimisha.
“Byabihe” – Polyvalent
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Polyvalent uri mu baraperi bari kuzamuka. Aba aririmba avuga ukuntu icyaha kiryoha nyamara kikagira ingaruka nyinshi ku wagikoze, kandi nyuma agakomeza gusubira kugikora.
“Rayon Sport” – Zeo Trap
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Zeo Trap yahimbiye ikipe ya Rayon Sport iri mu makipe afite abafana benshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu muhanzi aba avuga imyato iyi kipe avuga ko mu bice bitandukanye by’igihugu hose bakunda Rayon Sport.
“Wahisemo Neza” – Yvan Muziki
Uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo benshi bamenye nka ‘Niba Uhoraho’ ariko we aza yayise ‘Wahisemo Neza’. Iyi ndirimbo igaragaza ko kwisunga Imana ari wo mukiro kurusha ibindi byose, kandi ikaba ikunda abantu bayo itizigamye.
“Igitaramo” – Evangelique Choir- ADEPR Gihogwe
Korali Evangelique yashyize hanze indirimbo yise “Igitaramo” ni imwe mu ndirimbo nyinshi iyi korari ivuga ko igiye gushyira ahagaragara, aho batangaza ko bizeye lko abanyarwanda byumwihariko abakristo baba abari imbere mu gihugu izafasha cyane.
Korari Evangelique batangaza ko bafite indirimbo zitandukanye nziza bagihishiye abakunzi babo zirimo izibasubizamo imbaraga, izikumbuza abantu ijuru ndetse n’izihamagarira abantu kuza ku musaraba ngo bakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Iyi korari igizwe n’abaririmbyi bakabakaba ijana, barimo ibyiciro bitandukanye harimo ababyeyi bakuze, abakiri bato, abakiri urubyiruko ndetse n’abanyeshuri mu byiciro birimo abiga amashuri makuru na kaminuza, ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Gihogwe mu Rurembo rwa Kigali.
“Igitebo” – New Hope Family Choir
Indirimbo ‘Igitebo’ ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko uwo Yesu ahaye umugisha igitebo cye cyavoma amazi. Yakozwe n’umwe mubatunganya amashusho bakomeye mu muziki wo kuramya no gushima Imana witwa Musinga ndetse amajwi yayo atunganywa na Mpano Élysée na we uri mu banyamuziki bazwi mu itorero ry'abadiventiste.
New Hope Family Choir ni Chorale ibarizwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Byangabo mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze, batangiye umurimo mu 2016 batangira ari Chorale y'abana ubu igizwe n’abantu 30 biganjemo abanyeshuli.
“Nzahora Ngusingiza Nyagasani” – Friends Of Mary Choir Nyamata
Ni indirimbo nshya ya Friends Of Mary Choir Nyamata. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi baba baririmba bagaragaza ko Imana ikora ibikomeye bityo ikwiriye guhora isingizwa umunsi ku wundi.
Indirimbo zo hanze…
“Hot Body” – Ayra Starr
“GYATT” – Latto, Ice Spice
“My Woman” – Reekado Banks ft Phyno
“You're The Problem” – Dax
“Damn U” – Gyakie & 6LACK
“Alone” – Sabrina
“Ginger” – Sean Paul
“The Dead Dance” – Lady Gaga
“Furaha yako’’ – Otile Brown ft Nviiri
“Drive” – Halsey
“Bobo” – Adekunle Gold, Lojay, Shoday
“Confused” – Khaligraph Jones


Ibitekerezo 0