Miss France ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi, ryashinzwe mu mwaka wa 1920. Uwitwa Agnès Souret ni we wambitswe ikamba ku nshuro ya mbere mu gihe Alicia Aylies ukomoka muri Guyanne afite ikamba rya 2017.

Sonia Rolland yanditse kuri Instagram ko ‘ageze ku cyiciro cyo kwandika no kunoza iyi filime mbarankuru ku irushanwa yigeze gutsindira mu mwaka wa 2000’. Yavuze ko iyi filime izaba yitwa ‘Miss’ yanditswe na we ubwe ndetse niyo ya mbere ndende agiye kuyobora.

Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda yari aherutse gutangariza Télé-Loisirs ko muri iyi filime azavugamo ku ngingo ziganjemo izitavugwaho rumwe ndetse n’ibinengwa abategura iri rushanwa.

Ati “Ndi gutegura filime kuri Miss France. Ni inkuru y’umukobwa muto, utari warigeze atekereza kwitabira iri rushanwa nyuma akaza gutsinda. Ni inkuru yo kwibohora, ivuga ku bidasanzwe mu buzima bwa muntu, Miss France niyo ngingo nzabwira rubanda, ibivugirwa mu buyobozi bw’abategura irushanwa, mu nshuti, mu banzi baryo n’ibindi.”

Kugira ngo akore iyi filime, Sonia Rolland byamusabye kumvikana n’abaritegura no kubamenyesha zimwe mu ngingo z’ingenzi izagarukaho mu bibera mu irushanwa rya Miss France riba mu mpera za buri mwaka.

Yagize ati “Nabanje kubyemeranywaho na buri wese. Impamvu nyamukuru ni ukugaragaza uburyo ibi bintu bikorwamo. Ntabwo ngiye kugoreka ukuri kwabyo, bizaba biciye mu mucyo.”

Magingo aya Sonia Rolland ntarahishura umuntu uzakina mu mwanya w’umukobwa yanditseho filime ye gusa ngo agomba kuba afite inkomoko ku mubyeyi w’umunyaburayi n’ukomoka muri Amerika y’Abahinde mu rwego rwo guhuza neza imimerere ye n’iy’uwo yanditseho iyi nkuru.
Ati “Iyi nkuru ndashaka kuyigira igihangano cyanjye cyihariye. Hari ibibazo bimwe na bimwe nshaka kuvugaho, nko kuvuka ku babyeyi batashakanye, hanyuma nkabigarukaho mu buryo bwisobanura.”

Sonia Rolland yanagarutse ku buryo yiyumva nk’umwe muri ba Nyampinga b’u Bufaransa bamenyekanye cyane, avuga ko nyuma y’igihe gito yambitswe ikamba byamugoraga kubyakira mu buryo bukwiye gusa nyuma ngo yaje kubaho muri ubwo buzima abasha kwiyakira ndetse bimuha izindi mbaraga n’ubushobozi atari afite mbere.

Ati “Nagombaga kubanza kunama kugira ngo mbare inkuru nta marangamutima adakwiye ngendeyeho. Iyo tumaze kurenga irushanwa rya Miss France bamwe ntituba tugishaka kubigarukaho kuko tuba twibwira ko bishobora kutwangiriza ahazaza cyangwa se abantu akaba aribyo batubonamo byonyine, gusa iyo umuntu amaze kubohoka yumva nta kibazo cyo kugaruka ku byabaye.”

Yakomeje agira ati “Ibi twanyuzemo ni akandi gaciro k’inyongera, ni ikintu cyiza. Kuba narabibayemo hari ubundi buremere bimpa. Nashatse kubigarukaho kuva na mbere ariko byansabye igihe kugira ngo ngire n’uburambe mu bijyanye na sinema mu rwego rwo kubikora neza. Hanyuma rero inkuru iraje vuba ntimuzacikwe.”

Iyi filime ya Sonia Rolland ari gutegura izanakorwaho n’umugabo we Jalil Lespert, Dominique Farrugia washinze itsinda ryitwa Les Nuls ry’abanyarwenya bakanyujijeho mu Bufaransa, uyu asanzwe akora no mu kigo cya Europa Corp gikomeye ku Isi mu bijyanye na sinema.

Sonia Rolland yayanditse abifashijwemo n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha mu zindi agenda akora barimo Emmanuel Poulain-Arnaud, gusa byinshi mu bitekerezo biyigize ni ibye ku giti cye yifuje gutambutsa nk’umwe mu banyuze mu irushanwa rya Miss France uzi neza uburyo rikorwamo.

Sonia Rolland agiye gusohora filime ihishura ibitaravuzwe muri Miss France
Sonia Rolland agiye gusohora filime ihishura ibitaravuzwe muri Miss France

Sonia Rolland si mushya mu kuyobora filime

Mu kuyobora filime yakunze gukora izibanda ku Rwanda zirimo ‘Rwanda Mon Amour’, n’iyitwa ‘Rwanda du chaos au miracle’.

Asanzwe azwi no mu bijyanye no gukina filime, yakinnye bwa mbere mu yitwa ‘les pygmées de carlo’ muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na serie za gipolisi ‘Léa Parker’ zacaga kuri M6 zarakunzwe cyane i Burayi. Yanagize uruhare runini cyane muri filime zakunzwe nka ‘Désordres’, ‘ C’est pas facile…’ n’izindi.

Hari n’izindi nyinshi zitandukanye yagiye akina zinyuzwa kuri za Televiziyo zikomeye i Burayi, zirimo iyitwa Toussaint Louverture ya Philippe Niang, Nos chers voisins fêtent l’été, Cherif ya Vincent Giovanni, Les Invincibles ya Alexandre Castagnetti afatanyije na Pierric Gantelmi d’Ill n’izindi.

Niyo filime ya mbere ndende Sonia Rolland agiye kuyobora
Niyo filime ya mbere ndende Sonia Rolland agiye kuyobora
Sonia Rolland n'umugabo we Jalil Lespert bazafatanya muri uyu mushinga
Sonia Rolland n'umugabo we Jalil Lespert bazafatanya muri uyu mushinga