00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland agiye gusohora filime irimo abagore icumi bihariye mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 March 2017 saa 11:01
Yasuwe :

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ari gutegura umushinga ukomeye wa filime isobanura iterambere ry’umugore n’uruhare agira mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Sonia Rolland kuri ubu ari mu Rwanda mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime nshya ivuga ku bukerarugendo n’ibyiza by’u Rwanda. Iyi ngo ni imwe muri filime esheshatu ari gukorera mu bihugu bya Afurika, nayo izerekanwa kuri Canal+ Afrique.

Mu kiganiro na IGIHE, Sonia Rolland yasobanuye ko narangiza iyi filime ivuga iby’ubukerarugendo azahita asohora indi ivuga ku iterambere ry’umugore mu Rwanda yerekana umwihariko w’iki gihugu mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati “Ikindi ni uko ndi gutegura indi filime mbarankuru izaba ivuga ku bagore bo mu Rwanda no gukomeza kubashyira imbere, nzagaruka kuyikora muri Nyakanga uyu mwaka.”

Sonia Rolland yavuze ko iyi filime ateganya kuzayishyira hanze muri Nyakanga 2017 ndetse ngo yatangiye kuyikora, icyo asigaje ni ugutoranya abagore icumi b’indashyikirwa mu byiciro byose haba mu bukungu, politike, umuco, ubuhanzi no mu bindi byiciro bigaragaza ubuzima bw’igihugu.

Yagize ati “Ni filime ku bagore, nasanze barashyizwe imbere cyane mu Rwanda, ndashaka kubikoraho filime kugira ngo ndusheho guteza imbere abagore bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nzahitamo abagore icumi, mu buhinzi, politike, ubuhanzi, umuco, umuryango, ubucuruzi, aba bose nzabifashisha mu kwerekana aho igihugu kigeze mu iterambere.”

Miss Sonia Rolland yavuze ko mu bihugu byose yagezemo, u Rwanda rufite umwihariko mu guha agaciro umugore ndetse kuri we arufata nk’igihugu cya mbere ku Isi mu bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho 64 ku ijana bose ari igitsinagore.

Miss Rwanda iracyafite urugendo…

Yavuze ko amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda akiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu gusa ngo asanga hari icyizere ko azatera imbere ashingiye ku myaka mike ishize ategurwa mu gihugu.

Ati “Ni ikintu cyiza, ni ngombwa cyane kubyumvisha abaturage bakabishyira mu myumvire yabo kuko ni irushanwa rishya cyane. Ndibuka ko nari umushyitsi mukuru mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2009, wabonaga ko ari ibintu bishya bitakiriwe ku buryo bwihuse ariko ubu mbona abakobwa batangiye kubahwa n’inzego z’ubutegetsi, ni nabyo byari bigoye kubyumvisha abayobozi.”

Yongeraho ati “ Muri make abaturage bakunda ba Nyampinga ariko abayobozi ugasanga batarabyumva, uyu munsi nibo ba ambasaderi b’umuco nyarwanda n’ubukerarugendo bw’igihugu, ni ngombwa kubashyigikira.”

Mu myaka mike ishize Miss Rwanda itangiye gutegurwa ngo hari impinduka nini igaragara, avuga ko ari intambwe idasanzwe kuba ‘Umunyarwandakazi asigaye yitabira Miss World’.

Ati “Irushanwa ubona ko ritera imbere mu buryo bushimishije, ubu hashize imyaka mike Miss Rwanda ibayeho, ni ngombwa kurireka rigakura nk’andi marushanwa yose y’ubwiza. Icyiza kurusha ibindi ni uko muri iki gihe Nyampinga w’u Rwanda asigaye ajya muri Miss World, bari kwerekana umuco n’ubukungu bw’igihugu.”

‘Ni Umunyarwandakazi’

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi.

Sonia Rolland hano yari mu karere ka Rubavu aho yakoreye filime ku bukerarugendo

Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umumuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje. Filime yakinnye bwa mbere yitwa “Les pygmées de carlo” muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na filime y’uruhererekane “Léa Parker” yacaga kuri M6 yarakunzwe cyane.

Miss Sonia Rolland yakurikiye mu Mujyi wa Bourgogne mu gace kitwa Cluny. Mu mwaka wa 1990 nibwo umuryango we wavuye i Kigali wimukira i Bujumbura. Mu 1994 nibwo intambara yatumye bava mu Burundi berekeza mu Bufaransa ari naho se akomoka.

Mu Ukwakira 1999 nibwo Sonia Rolland yegukanye ikamba rya Miss Bourgogne ari naryo byamuhesheje guhatanira kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 aranatsinda. Ni Nyampinga wa 71 kuva u Bufaransa bwatangira gukora iri rushanwa.

Sonia Rolland aganira n'umunyamakuru wa IGIHE mu Mujyi wa Rubavu
Yavuze ko agiye gukora filime isobanura iterambere ry'umugore mu Rwanda
Sonia Rolland mu ifatwa ry'amashusho ya filime nshya ivuga ku bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages