Iyi filime mbarankuru Miss Sonia Rolland yayise ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’[Rwanda: from chaos to miracle], yerekanwe mu maserukiramuco akomeye harimo irya ‘Vues D’Afrique’ ryabereye muri Canada mu 2015.
Sonia Rolland agiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda, mu by’ibanze byamuzanye harimo gufata amashusho y’umushinga wa filime nshya yise “Women of Rwanda” isobanura iterambere ry’umugore n’uruhare agira mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Yanditse kuri Facebook atanga integuza ku bakunda ibihangano bye ko azerekana filime ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’ ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017.
Yagize ati “Ni iby’igiciro kinini kuba naje mu Rwanda kwerekana filime mbarankuru ‘Rwanda: from chaos to miracle’. Nzayerekana ejo kuwa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017 saa moya z’ijoro kuri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali.”
Filime ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’ ya Sonia Rolland igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikagaragaza umuvuduko w’iterambere iki gihugu kirimo ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza Abanyarwanda bamaze kwiyubakamo.
Inkuru iri muri iyi filime ibarwa na Sonia muri ngenga ya mbere y’ubumwe aho asobanura neza uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi ariko ubu rukaba ruri kwiyubaka mu buryo bwihuse.

Muri ‘Rwanda : Du Chaos au miracle’, Sonia Rolland agaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu myaka rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside. Agaragaza uburyo u Rwanda ari igihugu gishobora kuzahinduka Singapore yo muri Afurika.
Iyi filime imara iminota 52 yayobowe na Sonia Rolland ubwe ari na we wagiye uganira na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bayigaragaramo.
Muri iyi filime, Sonia Rolland yerekana ko yishimiye kuba Umunyarwanda ndetse akabereka uburyo Abanyarwanda ubwabo bivanye mu bihe bibi bya Jenoside bakaba baranafashe iya mbere mu kwiteza imbere no kurushaho kunga ubumwe.
![Sonia Rolland n'itsinda rimufasha gufata amashusho ya 'Women of Rwanda barimo Jacques-Olivier Benesse[bafatanya kuyiyobora], Lionel Guericolas(afata amafoto), Amanda Herzberg ari na we Producer wa filime](https://spipimg.igihe.com/jpg/23316457_1518445011558654_7181989349863582971_n.jpg)


Ibitekerezo 0