Sonia Rolland, yabaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika[mu Rwanda] wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000; icyo gihe yanagize amahirwe akomeye yo guserukira iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe ryabereye muri Cyprus agasoza ari uwa cyenda.
Uyu mugore umaze kuba icyamamare muri sinema i Burayi, ni umwe mu bazatanga amanota ku bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018. Ibirori nyamukuru byo gutora uwahize abandi bizabera muri Kigali Convention Centre kuwa 24 Gashyantare 2018.
Tariki ya 11 Gashyantare 2018 ubwo Sonia Rolland yizihizaga imyaka 37 y’amavuko, abakobwa bari mu mwiherero i Nyamata baririmbiye uyu mugore banavuga ko ‘bafite amatsiko yo kuzamubona abaha amanota muri Kigali Convention Centre’.
Sonia Rolland na we, aherutse gusohora amashusho avuga ko yishimiye ko abategura Miss Rwanda bamutekereje bakamushyira mu kanama nkemurampaka k’irushanwa.
Rwanda Inspiration Back Up ntiratangaza andi mazina y’abazatanga amanota. Mu mwaka ushize, akanama nkemurampaka kari kagizwe na Nsanzabaganwa Straton, Uwamahoro Angelique, Mike Karangwa na Miss Rusaro Carine.
Mu bizashingirwaho batoranya Nyampinga, harebwa uburanga(ku manota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekana (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.
Sonia Rolland, ni umugore wubatse. Yashakanye na Jalil Lespert, bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina wavutse mu Ugushyingo 2010 gusa Sonia Rolland asanzwe afite undi mukobwa witwa Tess w’imyaka icumi yabyaranye na Christophe Rocancourt mu mwaka wa 2007. Sonia na Christophe Rocancourt bari barihaye akabyiniriro ka Roc & Rol impine y’amazina yabo.



















TANGA IGITEKEREZO