00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland uri kurira iminsi mikuru mu Rwanda yatembereye Pariki y’Akagera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 December 2019 saa 03:26
Yasuwe :

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Sonia Rolland yageze mu Rwanda aho ari mu biruhuko by’iminsi mikuru, uyu wegukanye ikamba rya Miss France 2000 yagaragaye ari gutembera Pariki y’Akagera.

Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda aho ari gusoreza umwaka wa 2019.

Muri ibi biruhuko by’iminsi mikuru Sonia Rolland yakoreye mu Rwanda, yatembereye muri Pariki y’Akagera, aho yacumbitse muri Hotel yitwa Ruzizi Tented Lodge yamunyuze.

Avuga ibigwi iyi Hotel, Sonia Rolland yagize ati” Naraye ijoro rimwe muri Ruzizi Tented Lodge, ni ahantu heza, hashimisha buri wese ukunda gutemberera mu mashyamba.”

Usibye kuba ari gutembera ahantu hatandukanye, nta yindi gahunda yihariye yazanye Sonia Rolland iramenyekana.

Sonia Rolland agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa.

Yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa [yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Miss Sonia Rolland yakuriye mu Mujyi wa Bourgogne mu gace kitwa Cluny. Mu mwaka wa 1990 nibwo umuryango we wavuye i Kigali wimukira i Bujumbura. Mu 1994 nibwo intambara yatumye bava mu Burundi berekeza mu Bufaransa ari naho se akomoka.

Mu Ukwakira 1999 nibwo Sonia Rolland yegukanye ikamba rya Miss Bourgogne ari naryo ryamuhesheje guhatanira kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 aranatsinda. Yabaye Nyampinga wa 71 kuva u Bufaransa bwatangira gukora iri rushanwa.

Mu mwaka wa 2001, ubwo uyu Nyampinga yasuraga u Rwanda yabonye uburyo imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zibayeho, mu gusubirayo nibwo yahise ashinga umuryango witwa “Sonia Rolland et les enfants” muri icyo gihe akaba yari afatanyije na nyina Landrada.

Uyu muryango yawushinze mu rwego rwo kunganira aba bana, nyuma waje guhindura inyito witwa “Maïsha Africa” , ubu umaze imyaka 15 ushinzwe ndetse wakoze ibikorwa byazahuye ubuzima bwa benshi.

Filime yakinnye bwa mbere yitwa “Les pygmées de carlo” muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na filime y’uruhererekane “Léa Parker” yacaga kuri M6 yakunzwe cyane.

Muri 2006 yakinnye muri filime ya Richard Bohringer yitwa « C’est beau une ville la nuit” naho muri Gicurasi 2007 yagaragaye mu ya Jacques Fansten “Les zygs”. Ku itariki ya 13 Mutarama 2007 yabyaranye na Christophe Rocancourt, bibarutse umwana w’umukobwa witwa Tess Rolland-Rocancour.

Sonia Rolland yakinnye filime zitandukanye, 2003 : Le P’tit curieux ya Jean Marbœuf, 2006 : C’est beau une ville la nuit, ya Richard Bohringer, muri 2010 : Minuit à Paris (Midnight in Paris) ya Woody Allen, muri 2012 : Quai d’Orsay ya Bertrand Tavernier naho muri 2013 : Désordres ya Étienne Faure n’izindi nyinshi.

Yayoboye filime zivuga ku mateka y’u Rwanda nk’iyitwa “Rwanda Mon Amour” (Rwanda My Love), Rwanda: du chaos au miracle n’izindi.

Sonia Rolland atembera muri Pariki y'Akagera
Sonia Rolland ari kuri Ruzizi Tented Lodge
Sonia Rolland atembera mu ishyamba riri kuri Ruzizi Tented Lodge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages