Sonia Rolland yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2017, icyo gihe yari aje mu bikorwa byo gufasha umushinga wo gusana ibyumba by’amashuri by’ahahoze ari ikigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba gisigaye gifasha abana kubona uburere bw’ibanze.
Nyuma yo kumara mu Rwanda icyumweru, Sonia Rolland yahise ajya muri Burkina Faso aho yavuye asubira i Paris igihe gito none yongeye kugaruka ubu aherereye mu Mujyi wa Rubavu muri hoteli yitwa Paradis Malahide iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mbere yo kujya i Rubavu, Sonia Rolland yabanje gusura abanyabugeni bakorera muri ‘Kurema, Kureba, Kwiga’. Mu bo yabonanye na bo harimo uwitwa Rukundo Jean Baptiste uhamaze igihe kinini ndetse unazobereye mu byo gushushanya.
IGIHE yahawe amakuru ko mu byazanye Sonia Rolland mu Rwanda gukora undi mushinga wa filime ivuga ku mateka y’u Rwanda ngo yari yaratangiye kuwukora muri Nyakanga 2016 aba awusubitse.
Sonia Rolland yari yabanje kujya muri Burkina Faso


















TANGA IGITEKEREZO