00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yahishuye ibitutsi bitagira ingano yohererejwe azira kuba Nyampinga w’umwirabura

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 May 2017 saa 10:07
Yasuwe :

Uwitonze Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, nyuma y’imyaka 17 atowe yahishuye ko hari amabaruwa atabarika yuzuyemo ibitutsi yagiye n’abo mu ishyaka rya Marine Le Pen.

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umumuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Abinyujije kuri Facebook, Sonia Rolland yahishuye ko nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 ngo yagiye yohererezwa amabaruwa yuzuyemo ibitutsi aryozwa kuba umwirabura. Yavuze ko abamwohererezaga ibi bitutsi ari abarwanashyaka ba FN[Front National] ya Marine Le Pen wiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2000, nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Bufaransa, nakiriye amabaruwa asaga ibihumbi bibiri yuzuyemo ibitutsi n’amagambo antera ubwoba ko ngomba gupfa byose bigakorwa n’abo mu ishyaka FN.”

“Ku bwabo ntabwo nari mpagarariye u Bufaransa […] Ku modoka yanjye bari baranditseho ngo ‘umwanda w’umwiraburakazi’[sale négresse], ku muryango ndetse no ku ngufuri y’urugi [poignée de porte] ku icumbi ryanjye, nahasangaga umwanda w’imbwa.”

Sonia Rolland yeruye ko mu mabaruwa y’ibitutsi abarwanashyaka ba FN bashyiragamo umwanda bakawuherekeza amagambo amumenyesha ko nta mwanya afite ku butaka bw’u Bufaransa ahubwo ko akwiye kuzinga ibye agataha mu Rwanda.

Yagize ati “Mu mabaruwa abanditsi bafataga umwanya bagashyiramo umwanda(yego umwanda nyawo) bakandikamo ngo ‘reba ibyo mbona iyo nkubonye kuri televiziyo, subira mu gihugu cyawe(aho niho ubonera ko umwanditsi yabaga yishyuye iposita kugira ngo anyoherereze ibi…)”.

Miss Sonia Rolland ngo yari yaranze kuvuga ibyerekeye ibi bitutsi mu myaka yatambutse kuko ngo yumvaga ari ugutiza umurindi abo bantu basagutswe n’urwango gusa muri iki gihe akumva ko irondaruhu ritagifite imbaraga ndetse ahenshi bifatwa nk’ibitagira agaciro.

Sonia Rolland yahishuye ko hari amabaruwa asaga 2000 yuzuyemo yagiye yohererezwa n'abo mu ishyaka rya Marine Le Pen

Yongeyeho ko yatoye Perezida w’u Bufaransa ku nshuro ya mbere mu 2002, icyo gihe yari ashyigikiye Chirac watsinze ku majwi 82,2 % ahigitse Jean-Marie Le Pen[umubyeyi wa Marine Le Pen na we wahoze ayobora ishyaka Front National]

Mu 2017, avuga ko ari mu gice cy’abadashyigikiye Marine Le Pen ugenda yivuga ibigwi ko ‘ashyize imbere kumvisha abaturage ko azababera ijwi’. Ari gushishikariza Abafaransa badashyigikiye Le Pen kuzajya gutora kugira ngo bamwime amahirwe burundu.

Yagize ati “Ku itariki ya 7 Gicurasi nzajya gutora mpanganye na Marine Le Pen kuko nkunda igihugu cyanjye.”

Le Pen ni we mukandida uhatanye na Emmanuel Macron[uhabwa amahirwe cyane] mu cyiciro cya nyuma cy’amatora kuwa 7 Gicurasi, ubwo hazaba hashakwa usimbura François Hollande.

Uyu mugore aherutse kwegura ku buyobozi bw’ishyaka Front National, aho yavuze ko akeneye kuba umukandida udakomeza kureberwa mu ndorerwamo y’ishyaka. Le Pen yatangiye kuyobora iri shyaka asimbuye Se Jean-Marie Le Pen muri Mutarama 2011.

Miss Sonia Rolland ari ku ruhande rw'abatifuza ko Marine Le Pen atsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages