Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.
Yashyize kuri Instagram ifoto yo hambere mu myaka 34 ishize umunsi nyirakuru [ubyara se] witwa Cécile Rolland yari yaje gusura umuryango wabo ku nshuro ya mbere. Sonia yanditse agaragaza ko ari ibihe bikomeye mu buzima ndetse ngo iyi foto yamwibukije ibihe byiza ababyeyi be bagiriye mu Rwanda mu myaka bahamaze.
Yagize ati “…Mama umbyara (ibumoso kandi yari akiri muto), mama wacu Charlotte, nyogokuru Cécile(mu rugendo rwa mbere yagiriye mu Rwanda) hamwe na Data.”
Kuri iyi foto bigaragara ko ababyeyi ba Sonia Rolland bari bakiri bato ndetse bari bamaze imyaka mike barushinze. Iyi foto yabanje gushyirwa hanze n’umuvandimwe wa Sonia Rolland witwa Angie Jacobs.
Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umumuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.
Sonia Rolland yari amaze iminsi mu Rwanda, yasize abwiye IGIHE ko afite umushinga wa filime nshya ivuga ku iterambere ry’umugore mu Rwanda yerekana umwihariko w’iki gihugu mu ruhando rw’amahanga.
Yagize ati “Ikindi ni uko ndi gutegura indi filime mbarankuru izaba ivuga ku bagore bo mu Rwanda no gukomeza kubashyira imbere, nzagaruka kuyikora muri Nyakanga uyu mwaka.”
Yavuze ko iyi filime ateganya kuzayishyira hanze muri Nyakanga 2017 ndetse ngo yatangiye kuyikora, icyo asigaje ni ugutoranya abagore icumi b’indashyikirwa mu Rwanda ashaka ko bazayigaragaramo.
Sonia Rolland yari aherutse kuza mu Rwanda kuhakorera filime



















TANGA IGITEKEREZO