Yahisemo kuryumaho no kudaha umwanya abamurwanyaga kuko ari umwirabura, ahubwo agashyira imbaraga mu gukora cyane no kwihangana.
Sonia Rolland yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yagaragazaga ko yakomeje guhangana n’ibitero byamugabweho mu bihe byari bikomeye ubwo yabaga umwirabura wa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa.
Ati “Ntabwo nigeze ngira ubwoba kubera ko nari nziko ikintu cy’ingenzi ari umurimo. Kandi kuva kera ndi umukozi, kandi nta kijya kinkanga. Ikintera ubwoba rimwe na rimwe ni ubujiji cyangwa se ubucucu bw’abantu.”
“Gusa mu Isi turimo twahura n’ibyo bibazo byoroshye. Kandi nta n’ubwo mbyibazaho. Mu by’ukuri iyo ushaka kugera ku ntsinzi uba ugomba kugira intego kandi ukayihagararaho. Kandi ukagira kwihangana.”
Yakomeje avuga ko akimara kuba Nyampinga w’u Bufaransa yakorewe ivangura, ariko ahitamo kwicecekera.
Ati “Nahisemo guceceka kuko nta mahitamo yo kubashyira hanze twari dufite. Aba bantu. Iri tsinda ry’abantu bari bafite umujinya. Naguha nk’urugero kuri Miss France.”
“Madame de Fontenay, wari ushinzwe irushanwa yababajwe cyane n’amabaruwa y’ivangura yohererezwaga yavugaga ko ntari nkwiriye kuba Nyampinga w’u Bufaransa. Ndetse kuri we byari biteye ubwoba. Ndetse yigeze kumbwira ngo urabizi tugiye guhamagara Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).’’
“Ngiye gukora itangazo rigenewe itangazamakuru. Tugiye gusubiza aba bantu b’abasazi. Aba bantu b’injiji bose. Ariko naramubwiye nti ‘oya’. Kuko kubaha umwanya atari amahitamo meza.”
“Uwo si njye! Kandi ni ukuri, ibintu byinshi byarahindutse muri iki gihe cy’imbuga nkoranyambaga, aho abantu batugeraho byoroshye, bakadutuka cyangwa bakatugabaho ibitero ako kanya. Icyo gihe, ni twe ubwacu tugomba guhitamo niba twasoma ibyo bavuga cyangwa tutabisoma. Njye ubwanjye sinigeze na rimwe nsoma ibitekerezo by’abantu bampiga cyangwa bantuka.”
Sonia Rolland yabanje kuba Nyampinga w’agace ka Bourgogne mu 1999, aho yari yarahungiye mu 1994 kubera Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na Femme Actuelle mu 2019, yavuze ko icyo gihe ako gace yari atuyemo kamushyigikiye, benshi bakamusunikira kwitabira Miss France mu 2000, bakamufasha mu buryo butandukanye burimo n’ubw’amafaranga.
Ngo hari umuturanyi bari bafite witwa Michèle wamufashije amugurira akabati ko ku kubikamo imyenda n’ibindi bijyanye n’ibirungo by’ubwiza (Make-up).
Ati “Nyuma maze gutsinda muri Miss France mu 2000, numvaga nishimiye kuba hari ikintu ngezeho. Nkavuga nti kuba natowe byahinduye icyekerezo mu mateka, bansanishaga nayo bamfata nk’umwirabura, kandi narakuriye mu Mujyi umwe nabo, dukorera mu gace kamwe nabo.”
Sonia yavuze ko se ariwe wabohereje mu gace ka Bourgogne we na nyina wari umututsikazi ubwo yabonaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi ishobora kubahitana. Icyo gihe yabohereje i Bourgogne kwa nyirakuru ngo bafite ivarisi n’alubumu irimo amafoto.
Avuga ko na nyina aribo birabura bonyine bari bari muri ako gace.
Ati “Nitwe twenyine twiraburaga muri ako gace. Nka Nyampinga wari ubaye uwa mbere mu Bufaransa ari Umunyafurika, hari igitutu cyinshi. Ishema ryanjye ry’ikirenga, ryatumye mpangana no kuntesha agaciro. Nakiriye amabaruwa menshi yo kuntera ubwoba, abambwira ko bazanyica, ndetse hari igihe banyohererezaga umwanda w’amazirantoki.”
“Kuba nari Nyampinga w’u Bufaransa byarandindaga kuko ni umurage w’iki gihugu. Inama yanjye ku bakobwa b’ubu, ntimucike intege. Abanzi bacu nitwe. Ushobora kwemerera wowe ubwawe kugira indoto nini kandi ukabigeraho.”
Mu 2018 nabwo Sonia Rolland yatanze ubuhamya bwenda gusa nk’ubu, mu gitabo yise "Noire n’est pas un métier" kibumbiyemo ubuhamya bw’abakinnyi ba filime 16 b’abagore bazwi cyane mu Bufaransa, buri wese avuga ibibazo n’ingorane yahuye na zo by’umwihariko bakaganisha ku irondaruhu bakorewe.
Iki gitabo cyasohowe n’icapiro rikomeye rya Seuil, ubuhamya bwatanzwemo ni ubw’abakinnyi ba filime b’abagore bari hagati y’imyaka 21 na 71, buri wese asobanura ibibazo yagiriye muri sinema, by’umwihariko bagaruka ku bikorwa bihindanya isura y’umugore n’irondaruhu.
Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda avugamo inararibonye yagize n’uburyo yahawe akato mu bihe bitandukanye aryozwa kuba umwirabura.
Parisien yatangaje ko Sonia yahamije ko mu mwuga we kuba umwirabura byatumye abura amahirwe menshi ndetse ko hari n’abamututse bamuziza ubusa.
Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu-métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.
Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa [yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje. Ubu ateganya gukorera filime nshya mu Rwanda mu myaka iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!