00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yaje i Kigali mu mushinga wo gusana amashuri yo kwa Gisimba

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 February 2017 saa 12:51
Yasuwe :

Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland yagarutse mu Rwanda gufasha mu mushinga wo gusana ibyumba by’amashuri by’ahahoze ari ikigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba gisigaye gifasha abana kubona uburere bw’ibanze.

Sonia Rolland yaherukaga kuza mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2016, icyo gihe yari yaje kuhakoresha umushinga mushya wa filime ifitanye isano n’amateka y’u Rwanda ariko nta byinshi yayivuzeho.

Yageze i Kigali kuwa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017, yatembereye mu bice bitandukanye birimo Kibagabaga, Nyamirambo anasura Ikigo cyitiriwe Gisimba (Gisimba Memorial Center), yanafatiye ifunguro ahitwa Pili Pili.

Miss Uwitonze Sonia Rolland yanditse kuri Instagram ko icyamuzanye mu Rwanda ari ugutangiza ibikorwa byo gusana ibyumba by’amashuri yo kwa Gisimba binyuze mu muryango yashinze Maïsha Africa.

Yagize ati “Ni ishimwe rikomeye kubamenyesha ko imirimo yo gusana ishuri rya Gisimba yatangiye kandi byose byashobotse ku bw’ibirori byo kwizihiza imyaka 15 umuryango wacu Maïsha Africa. Ndabashimiye mwese abaterankunga n’abafatanyabikorwa baduhaye inkunga.”

Ku mugoroba wo kuwa 19 Nzeri 2016 mu Bufaransa habereye ibirori byo kwizihiza imyaka 15 ishize umuryango Maïsha Africa ushinzwe kuko yawutangije nyuma y’umwaka umwe abaye Nyampinga w’u Bufaransa nk’inzira yaharuye yamufasha kwita ku barokotse Jenoside batishoboye.

Icyo gihe habaye igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha abana barererwa kwa Gisimba muri gahunda yitwa Gisimba AfterSchool Program Initiative. Mu ijambo yavuze iryo joro yagize ati “Umushinga ‘Aider Gisimba’[Fasha Gisimba] ni uw’umutima Maïsha Africa izakora mu mwaka wa 2017. Impano zose n’ubufasha buzava muri uyu muhango w’urukundo ndetse n’izindi mpano tuzabona zizagenerwa abana bo kwa Gisimba no kubafasha mu myigire yabo.”

Nyuma yo kugera i Kigali, Sonia Rolland yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu gusana ibyumba bitandatu n’ikibuga kinini cy’imikino inyuranye ndetse ko imirimo yamaze gutangira.

Sonia Rolland yaje i Kigali, hano yifotoje ahagaze kuri Pili Pili

Sonia Rolland yongeyeho ati “ Mu myaka 15 twagerageje gufasha ikigo cyitiriwe Gisimba (giherereye mu gace ka Nyamirambo), nifuzaga gukora umushinga ukomeye mu kwizihiza iyi myaka cumi n’itanu”

Yaje mu Rwanda nyuma y’uko kuwa 27 Ugushyingo 2016 we n’umugabo we Jalil Lespert bizihije imyaka irindwi bamaze barushinze, ni umunsi wagaragaje ko urukundo rw’aba bombi rushibuka kandi rwiyongera buri munsi.

Ikibuga kinini cy'imikino inyuranye kiri kubakishwa na Sonia Rolland

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages