00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yakusanyije asaga miliyoni 120 Frw yo gufasha ibitaro by’Akarere ka Musanze

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 December 2018 saa 12:12
Yasuwe :

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, yatangaje ko yakusanyije amafaranga asaga miliyoni 125 Frw azakoreshwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’abana mu bitaro by’Akarere ka Musanze.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ukuboza 2018, hizihijwe isabukuru y’imyaka 17 umuryango ‘Maisha Africa’ ufasha abana batishoboye washinzwe na Sonia Rolland Uwitonze umaze ushinzwe.

Uyu muhango wanitabiriwe n’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouverte gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Nyampinga w’u Bufaransa w’umwaka utaha wa 2019 Vaimalama Chaves n’abandi batandukanye.

Muri uyu muhango kandi hakusanyijwe inkunga yo kugura ibikoresho bizifashishwa muri serivisi yita ku bana bakivuka (néonatalogie) mu bitaro bya Ruhengeri.

Sonia Rolland abinyujije kuri Instagram yatangaje ko muri iri joro babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125 angana na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Inkunga z’abafatanyabikorwa, abitabiriye n’abitanze zatumye tubona amayero 125.300. Iyi nkunga izafasha mu gusana no gushyira ibikoresho mu serivisi yo kuvura indwara zifata abana bakivuka mu bitaro by’abana by’Akarere ka Musanze mu Rwanda.”

Nta gihe runaka Sonia Rolland yatangaje ko azazira mu Rwanda, mu rwego rwo gushyikiriza iyi nkunga abo igenewe.

Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize Sonia yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali. Byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.

Sonia Rolland yakusanyije miliyoni 125 Frw zo gufasha ibitaro bya Musanze
Uyu mugore yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 ariko ntiyigeze yibagirwa ku ivuko
Sonia Rolland ntajya atana no kugaragaza ko yishimira uko u Rwanda ruteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages