Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Sonia Rolland yasangije abamukurikira ifoto yambaye impeta arangije avuga ko yabwiye umukunzi we "Yego."
Ku rundi ruhande ariko, nubwo yemeje ko yabwiye umukunzi we "Yego" akemera kwambara impeta ye, ntabwo yigeze avuga ari uwuhe mugabo wayimwambitse.
Nyuma yo gutangaza ko yambitse impeta, twararanganyije amaso mu binyamakuru bikomeye i Burayi dusanga imwe mu nkuru z’uyu mugore zigezweho ari uko aherutse gutangaza ko yasubiranye n’uwahoze ari umukunzi we.
Uyu mugabo witwa Christophe Rocancourt uyu bakaba barakundanye mu myaka yo ha mbere ndetse mu 2007 bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa bise Tess Rocancourt ubu ufite imyaka 17 y’amavuko.
Uyu mugabo w’imyaka 56 baje gutandukana mu gutandukana mu 2009 ubwo uyu mugore yari atangiye gucudika na Jalil Lespert bakundanye imyaka icyenda kuko batandukanye mu 2018 bafitanye umwana w’umukobwa Kahina ubu ufite imyaka 13 y’amavuko.
Sonia Rolland umwaka ushize yari mu Rwanda aho yarari gufatira amashusho ya filime nshya ‘Entre deux’ yanditswe na Jonas d’Adesky azaba agaragaramo.
Iyi filimi yatangiye yitwa ‘Temps Mort’ cyangwa ‘Time out’ bitewe n’uko hari indi filimi yari ifite iri zina biba ngombwa ko ihindurirwa inyito yitwa ‘Entre-Deux’.
Sonia Rolland ugaragara muri iyi filime ni Umunyarwandakazi afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yamamaye cyane mu 2000 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss France, akaba umwanditsi n’umukinnyi wa sinema ubimazemo igihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!