00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yasobanuye agahinda yagiriye mu buhunzi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 June 2017 saa 09:40
Yasuwe :

Uwitonze Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, izina rye rizwi cyane no muri filime zaciye ibintu kandi rirubashywe ariko nyiraryo avuga ko yabanje guca mu buzima bugoye kubera ubuhunzi.

Sonia Rolland yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Se ni Umufaransa witwa Jacques Rolland naho nyina akaba Umunyarwandakazi witwa Landrada Twagiramariya.

Sonia Rolland amaze iminsi avuga ko ashishikajwe no gushakisha imizi y’umuryango we haba ku gice cy’igisekuru cye kwa François Rushingabigwi no kwa sekuru w’Umufaransa Eugène Rolland.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Terrafemina yagarutse birambuye ku buzima yibuka yanyuzemo agitangira guca akenge aho ashimangira ko ‘byari bishaririye cyane’. Yavuze ko mu byo yibuka mu buto bwe higanjemo ibibazo n’ubuhunzi no kuba yarakundaga umukino wa basketball.

Yasobanuye ko umubyeyi we Jacques Rolland yafashe umwanzuro wo guhungishiriza umuryango wabo mu Burundi mu 1989 ubwo yari atangiye kubona hatutumba umwuka mubi muri politiki yo mu Rwanda icyo gihe.

Yagize ati “Papa yari Umufaransa icyo gihe yari afite icapiro, mama yari umututsi ndetse yari mu gice cy’abize. Yagize ibibazo bikomeye kuko yari yarashakanye n’umunyamahanga, yafatwaga nk’umugambanyi w’igihugu.”

Yongeyeho ati “Papa yabonye bitangiye gukomera na politike itangiye kurushaho kuzamba afata umwanzuro wo kutwimurira i Burundi mu 1989. Icyo gihe byari ibihe byiza by’ubuzima bwanjye kuko nibwo umukino wa basket nawukunze uba impano, cyari igihe cyiza….”

“Bigeze ku itariki ya 7 Mata 1994, umunsi Perezida w’u Rwanda n’uw’u Burundi biciwe mu ndege mu Rwanda, mama nk’abandi batutsi benshi yari ku rutonde rw’abahigwaga, iyo lisiti yarengaga n’imipaka, byabaye ngombwa ko duhita duhunga[bava muri Afurika].”

Sonia Rolland yavuze ko bageze mu Bufaransa ari bwo yatangiye kubihirwa n’ubuzima kubera ivanguraruhu ryamukorerwaga mu gace yari atuyemo no kutabasha kubona abantu yari ahuje nabo umuco icyo gihe.

Yagize ati “Urumva twahinduye byose, twageze muri Bourgogne, byari impinduka zidasanzwe. Nta muco twari dufite, ababyeyi banjye nta mwanya bari bafite wo kunsobanurira byose, byari uguhunga gusa.”

Sonia Rolland n’umuryango we bamaze kugera mu Bufaransa nyina yahise asubira mu ishuri kugira ngo abone ubumenyi bwasabwaga kugira ngo abone akazi. Yavuze ko byamugoye cyane kuko yahise atangira kubaho nk’umugore agasigara ku rugo yita no kuri barumuna be.

Ati “Nk’umugore wo muri Afurika yumvaga umukobwa we w’imyaka 15 yabasha kwita ku ruto. Nta mahitamo yari afite ariko ku ruhande rumwe mba numva ntarabayeho ubuto bwanjye uko bikwiye nubwo ibyo byamfashije gukura vuba no kumenya kwakira ibintu. Nka Nyampinga w’u Bufaransa ibi byaramfashije cyane!”

Sonia Rolland n’umuryango we bagarutse mu Rwanda mu 2001 nyuma y’umwaka umwe ahawe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Yavuze ko icyo gihe aribwo yashinze umuryango Maïsha Africa wita ku mfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Njye n’umuryango bwari ubwa mbere dusubiye mu Rwanda kuva twahunga. Nasubiranyeyo na bo, nari namaze kuba Miss France. Ubwo narimo nururuka ingazi z’indege[escaliers] numvise impumuro y’umwuka mwiza , iyo mpumuro yanze kumvamo. Aho nahise mpagirira igitekerezo cyo gushinga umuryango […] Ibi bimfasha gushyigikira igihugu cyanjye.”

Uhereye ibumoso ni nyina wa Sonia Rolland, nyina wabo, nyirakuru w'Umufaransakazi na se Jacques Rolland mu 1983

Sonia Rolland aheruka gutangaza ko ari gutegura umushinga ukomeye wa filime isobanura iterambere ry’umugore n’uruhare agira mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, iyi izagaragaramo abagore icumi b’indashyikirwa mu byiciro byose haba mu bukungu, politike, umuco, ubuhanzi no mu bindi byiciro bigaragaza ubuzima bw’igihugu.

Akimara gutorwa yari afite uburanga ndetse kugeza ubu ntacyahindutse
Ababyeyi ba Sonia Rolland
Sonia Rolland na nyirakuru witabye Imana mu myaka yashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages