Sonia Rolland w’imyaka 37 na Lespert w’imyaka 42 ukina filime zisetsa, bamenyanye nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Uomo Vogue mu 2009.
Aba bombi batandukanye bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina w’imyaka irindwi.
Sonia Rolland afite undi mwana yabyaranye na Christophe Rocancourt babanye mber, na Lespert afite abandi bana babiri yabyaranye n’umukinnyi wa filime zisetsa, Bérangère Allaux.
Ikinyamakuru Voici cyo mu Bufaransa kivuga ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa impamvu yatumye bahitamo guhagarika urugendo rw’urukundo ntiramenyekana.
Sonia amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya Paris Fashion Week, mu gihe Lespert we ahugiye mu gukora filime ye nshya yitwa le Dindon.
Mu ntangiro z’uyu mwaka Sonia Rolland washinze umuryango Maisha Africa. Yashyize hanze filime mbarankuru yise ‘Femmes du Rwanda’, yanahawe igihembo cya Bronze mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.
Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO