Sonia Rolland Uwitonze ni umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda, wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000. Yanditse amateka yo kuba umunyafurikakazi wa mbere wambitswe iri kamba.
Kuri ubu umwanya we munini awumara mu gukora filime zitandukanye, zica kuri televiziyo zikomeye ku Isi.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko yishimiye kuba umwe mu bagore bamamaza imibavu n’ibirungo (maquillage) bikorwa n’uruganda rukomeye rwo mu Bufaransa rwa Guerlain.
Yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko niyunze na Guerlain nk’uwamamaza imibavu n’ibirungo. Nshimiye Laurent Boillot, ikipe yose ya Guerlain n’itsinda rya LVMH ku bw’icyizere bangiriye.”
Nta yandi makuru yimbitse Sonia Rolland yatanze kuri aya masezerano yagiranye n’uruganda.
Yinjiye mu bandi bagore b’ibyamamare bakoranye n’uru ruganda nka Angelina Jolie wasinye amasezerano mu 2017, umukinnyi wa Filime Michelle Yeoh, Esther Kamatari uri mu birabura ba mbere bamuritse imideli mu Bufaransa akaba n’umukobwa w’uwari umwami w’u Burundi Mwambutsa IV n’abandi.
Guerlain ni uruganda ruri mu za mbere zimaze igihe kinini zitangiye gukora. Rwashinzwe mu 1828 rutangizwa na Pierre François Pascal Guerlain.



















TANGA IGITEKEREZO