00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yatangiye kwamamariza uruganda rwa Guerlain rumaze imyaka 191

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 March 2019 saa 12:11
Yasuwe :

Sonia Rolland yatangaje ko yatangiye kwamamaza uruganda rwitwa Guerlain rukora amavuta n’ibindi birungu ruri mu zimaze imyaka myinshi ku Isi.

Sonia Rolland Uwitonze ni umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda, wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000. Yanditse amateka yo kuba umunyafurikakazi wa mbere wambitswe iri kamba.

Kuri ubu umwanya we munini awumara mu gukora filime zitandukanye, zica kuri televiziyo zikomeye ku Isi.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko yishimiye kuba umwe mu bagore bamamaza imibavu n’ibirungo (maquillage) bikorwa n’uruganda rukomeye rwo mu Bufaransa rwa Guerlain.

Yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko niyunze na Guerlain nk’uwamamaza imibavu n’ibirungo. Nshimiye Laurent Boillot, ikipe yose ya Guerlain n’itsinda rya LVMH ku bw’icyizere bangiriye.”

Nta yandi makuru yimbitse Sonia Rolland yatanze kuri aya masezerano yagiranye n’uruganda.

Yinjiye mu bandi bagore b’ibyamamare bakoranye n’uru ruganda nka Angelina Jolie wasinye amasezerano mu 2017, umukinnyi wa Filime Michelle Yeoh, Esther Kamatari uri mu birabura ba mbere bamuritse imideli mu Bufaransa akaba n’umukobwa w’uwari umwami w’u Burundi Mwambutsa IV n’abandi.

Guerlain ni uruganda ruri mu za mbere zimaze igihe kinini zitangiye gukora. Rwashinzwe mu 1828 rutangizwa na Pierre François Pascal Guerlain.

Sonia Rolland yishimiye kwamamaza ibikorwa bya Guerlain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages