00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yatanze ubuhamya ku mabaruwa arimo umwanda yohererejwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 May 2018 saa 11:53
Yasuwe :

Uwitonze Sonia Rolland yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yatanze ubuhamya ku mabaruwa atabarika y’ibitutsi n’andi arimo umwanda yagiye yohererezwa n’abarwanyije ubwirabura bwe.

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Mu gitabo cyiswe "Noire n’est pas un métier" kibumbiyemo ubuhamya bw’abakinnyi ba filime 16 b’abagore bazwi cyane mu Bufaransa, buri wese avuga ibibazo n’ingorane yahuye na zo by’umwihariko bakaganisha ku irondaruhu bakorewe.

Iki gitabo, cyasohowe n’icapiro rikomeye rya Seuil, ubuhamya bwatanzwemo ni ubw’abakinnyi ba filime b’abagore bari hagati y’imyaka 21 na 71, buri wese asobanura ibibazo yagiriye muri sinema, by’umwihariko bagaruka ku bikorwa bihindanya isura y’umugore n’irondaruhu.

Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda avugamo inararibonye yagize n’uburyo yahawe akato mu bihe bitandukanye aryozwa kuba umwirabura. Parisien yatangaje ko Sonia yahamije ko mu mwuga we kuba umwirabura byatumye abura amahirwe menshi ndetse ko hari n’abamututse bamuziza ubusa.

Yagize ati “Mu guhitamo abakinnyi bamwiraga ko mfite uruhu rudacyeye kugira ngo nkine mu mwanya runaka, ubundi bakambwira ko ntasa n’Abanyafurika mu buryo bwuzuye.”

Yongeyeho ko yagiye yohererezwa amabaruwa arimo ibitutsi n’ibindi bintu bibi byamuteshaga agaciro. By’umwihariko ngo hari n’igihe bamwohererezaga amabaruwa arimo amazirantoki mu buryo bwo kumwereka ko ntacyo ari cyo.

Yagize ati “Mu mabahasha nakiraga, habaga harimo umwanda[w’abantu], byari ubugombe bw’ikirenga ku myaka 18 y’amavuko nari mfite. Abo bantu ntabwo bazwi, nta mpamvu yo kubamenyekanisha, ntabwo tugomba kubashyira ahagaragara. Ubwo butumwa burazwi guhera mu 1998 hamwe n’ikipe ya Zidane…”

Mu mabaruwa yohererejwe mu bihe bitandukanye agera ku bihumbi bibiri byari ibitutsi no kumutera ubwoba ko azicwa.

Yagize ati “Mu mabaruwa abanditsi bafataga umwanya bagashyiramo umwanda(yego umwanda nyawo) bakandikamo ngo ‘reba ibyo mbona iyo nkubonye kuri televiziyo, subira mu gihugu cyawe(aho niho ubonera ko umwanditsi yabaga yishyuye iposita kugira ngo anyoherereze ibi…)”.

Miss Sonia Rolland yatanze ubuhamya mu gitabo 'Noire n'est pas un métier' agaruka ku irondaruhu yakorewe

Miss Sonia Rolland ngo yari yaranze kuvuga ibyerekeye ibi bitutsi mu myaka yatambutse kuko ngo yumvaga ari ugutiza umurindi abo bantu basagutswe n’urwango.

Igitabo 'Noire n'est pas un métier' kirimo ubuhamya bw'abagore 16 b'abirabura bazwi muri sinema i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages