00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yatewe ubwoba ko ‘azicwa’ kubera filime yakoze ku Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 November 2017 saa 11:17
Yasuwe :

Miss Uwitonze Sonia Rolland yasobanuye ko yatewe ubwoba kenshi ndetse agatukwa aryozwa umushinga wa filime yakoze igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Filime ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’ ya Sonia Rolland yatangiye kuyifatira amashusho mu mwaka wa 2013 ayirangiza muri 2014. Yayerekanye bwa mbere mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017 muri Kigali Century Cinema.

Mbere yo kuyerekana yasobanuye ko yayikoze agamije kwerekana intambwe u Rwanda rwateye mu nguni zose uhereye mu buzima, imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, ubukungu, uburezi, ubukerarugendo ndetse by’umwihariko yikije ku buryo Abanyarwanda babanye mu mahoro nyuma y’uko mu 1994 Abatutsi bakorewe Jenoside ‘yari yarateguwe’ bigizwemo uruhare n’ubutegetsi.

Yagize ati “Iyi filime yari ngombwa cyane, kuva natorerwa kuba Nyampinga w’u Bufaransa byarangoye cyane kumvisha abantu by’umwihariko Abafaransa, si bose ariko bamwe na bamwe n’abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere kandi cyiyubatse nyuma y’ibibazo cyanyuzemo.”

Muri iyi filime Sonia Rolland yashyizemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’uburyo babanye n’ababiciye. Yanakoreshejemo abantu bazwi mu Rwanda barimo Albert Rudatsimburwa, Sayinzoga Jean, Nasson Munyandamutsa[watabarutse], Senateri Tito Rutaremera, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Ambasaderi Jacques Kabale, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Dr Agnes Binagwaho, Gen. Paul Rwarakabije n’abandi.

Mu kuvuga neza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, Sonia Rolland yifashishije abahanga mu mateka nka Marcel Kabanda, Francois Robinet ndetse n’umwanditsi ukomeye Benoît Guillou[wanditse igitabo «Le pardon est-il durable ? Une enquête au Rwanda»].

Muri iyi filime, Sonia Rolland yageze mu bice bitandukanye by’igihugu akivuga uhereye ku ngoma ya cyami kugeza ubwo cyayobowe na Perezida Paul Kagame.

Sonia Rolland yashimangiye ko mu kuyikora ‘hari abantu bamuteraga ubwoba ndetse bakamubwira ko azicwa’ ariko ntibyamuca intege. Yagize ati “Hari n’abanyohererezaga ibitutsi, hari abanteraga ubwoba."

Yongeyeho ati “Intego yanjye yari ukwereka nibura u Bufaransa n’u Burayi ko iki gihugu gihagaze bwuma […] N’abantukaga, abanteraga ubwoba mu gihe nari ntangiye gufata amashusho y’iyi filime ni nabo nahuye na bo bambwira ko byari ngombwa gukora iyi filime kuko nabo barabyiboneye. Mu Bufaransa iyo nerekanyeyo iyi filime abantu bose basohoka batiyumvisha neza ibyabaye mu Rwanda ikindi kandi bakagira amatsiko yo kuza mu Rwanda bakumva ko iki gihugu kiriho kandi gihagaze neza.”

Ni impano yageneye u Rwanda…

Sonia Rolland yatangiye gukora iyi filime mu mwaka wa 2013 afatanyije na mugenzi we Patrick Hernandez[wafashe amashusho] nta mafaranga afite; yashakishije ubushobozi kugeza isojwe ndetse ngo ‘yayitanze nk’impano ku Rwanda’.

Yagize ati “Ni impano nageneye u Rwanda kuko njye na Patrick dutangira uyu mushinga nta bushobozi twari dufite ariko twishatsemo imbaraga dukora iyi filime. Icyo nshaka kuvuga ni uko bidashimisha bose kuvuga neza u Rwanda ariko nta muntu n’umwe, nta n’umwe ariko wigeze ahinyuza ibiri muri iyi filime kuko byose bifitiwe ibimenyetso kandi birigaragaza.”

Inkuru iri muri iyi filime ibarwa na Sonia muri ngenga ya mbere y’ubumwe aho asobanura neza uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi ariko ubu rukaba ruri kwiyubaka mu buryo bwihuse.

Sonia Rolland yavuze ko nyuma yo kugirwa Miss France byamugoye cyane kubwira abanyamahanga ko u Rwanda ari igihugu cyiteje imbere

Muri ‘Rwanda : Du Chaos au miracle’, Sonia Rolland agaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu myaka rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside. Agaragaza uburyo u Rwanda ari igihugu gishobora kuzahinduka Singapore yo muri Afurika.

Iyi filime imara iminota 52 yayobowe na Sonia Rolland ubwe ari na we wagiye uganira na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bayigaragaramo.

Muri iyi filime, Sonia Rolland avugamo byeruye ko yishimiye kuba Umunyarwanda ndetse akerekana uburyo imbaraga z’Abanyarwanda ari zo zatumye igihugu cyongera kubaho ubu kikaba kiri mu bifite ubukungu bwihagazeho muri Afurika.

Sonia Rolland na bagenzi be mbere y'uko iyi filime yerekanwa
Patrick wafashije Sonia Rolland mu mushinga w'iyi filime
Nina ari mu baje kureba iyi filime
Senateri Tito Rutaremara ugaragara muri iyi filime yari yaje kuyireba bwa mbere
Kigali Century Cinema yari yakubise yuzuye
Umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaule yari ahari
Sonia Rolland yifashishije inzobera mu mateka bamuha ubuhamya ku Rwanda
Minisitiri Louise Mushikiwabo ari mu bayobozi Sonia Rolland yifashishije muri iyi filime
Gatete yavuze ko yishimiye cyane kuba Sonia Rolland yarakoresheje Nasson na Sayinzoga Jean muri iyi filime

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages