00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yavuze icyo yungukiye mu kuba Nyampinga w’u Bufaransa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 February 2018 saa 06:10
Yasuwe :

Sonia Rolland avuga ko yungukiye byinshi mu mpinduka zamubayeho mu myaka 18 ishize yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, urugendo afata nk’urwamufashije kugera kuri byinshi ariko rukazana n’ibigeragezo bitandukanye.

Sonia Rolland, yabaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika [mu Rwanda] wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000; icyo gihe yanagize amahirwe akomeye yo guserukira iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe ryabereye muri Cyprus asoza ari uwa cyenda.

Ni urugendo ashushanya nk’urutaramworoheye kuko yari umukobwa w’imyaka mike wahawe inshingano zitoroshye, gusa ashimangira ko hari byinshi zamuhinduriye mu buzima kuko zatumye abona amahirwe yo kugera ku nzozi zitandukanye zirimo kuba umuyobozi wa filime nk’ahazaza yifuzaga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru asobanura ibijyanye no kuyobora akanama katanze amanota mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda. Yabwiye IGIHE ko ikamba yambitswe mu myaka 18 ishize ryamugejeje kuri byinshi bitarondoreka gusa icy’ingenzi ari uko yageze ku byo yabyirutse yifuza kuko yashakaga kuzaba umuyobozi wa filime uzwi.

Yagize ati "Byampinduriye ubuzima. Nari nkiri muto cyane, nari mfite imyaka 18, zari impinduka zidasanzwe mu buzima bwanjye ariko ukuri ni uko ubuzima buba buhindutse ariko ubw’umuryango wawe bukiri bwa bundi. Ku bw’ibyo rero uba ugomba kumenya neza icyo ushaka n’icyo wifuza kugera mu buzima bwawe kuko amahitamo yose ukoze mu buzima aragaruka akagira ingaruka runaka, icyo gihe rero hahise haziramo n’ibyo kujya muri Miss Universe, wari umwaka ukomeye cyane kandi w’impinduka kuri njye."

"Nishimiye cyane kuba uw’impinduka, icyo gihe nasabwaga kutareka gakondo yanjye ya Afurika ariko nkanakira kuba Nyampinga w’u Bufaransa. Hari uwambajije ati ’Ese ntutekereza ko waba uri na Nyampinga w’u Rwanda?’ Nibyo mfite mama w’umunyarwanda, data ni Umufaransa ariko ntabwo mfite guhitamo hagati yabo."

Sonia Rolland asobanura ko nubwo yatorewe kuba Nyampinga w’u Bufaransa bitigeze bimwibagiza u Rwanda kuko na nyuma y’umwaka umwe atowe yahaje, ibihe yibuka nk’iby’umunezero mu kwakirwa n’umuryango we afite ishema ry’uwo yari amaze kuba we.

Usibye kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa wa mbere ufite inkomoko muri Afurika, yanamenyekanye cyane mu mwuga akora wo kuyobora no gukina filime, akunze gusura u Rwanda ndetse anahategurira imishinga itandukanye irimo iy’amashusho mbarankuru avuga ku buzima bw’iki gihugu agenda akora, n’ibindi bikorwa bijyanye no gufasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Kuva naba Nyampinga w’u Bufaransa kugeza n’ubu buri gihe mvuga u Rwanda. Ntibyoroshye kuvuga u Rwanda mu Bufaransa kuko abantu bose baba bashaka kumenya ibyabaye hano. Ni iyo mpamvu nahisemo kwiyegurira umwuga wo kuyobora filime, nakoze filime nise ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’[Rwanda: from chaos to miracle]."

Yongeyeho ati "Nishimira kuvuga ku Rwanda mu Bufaransa, mba ngomba kuzana amashusho kugira ngo ngaragaze ukuri n’imbaraga z’iki gihugu n’uko cyazamuye umugore."

Imyaka 18 irashize Sonia Rolland atorewe kuba Nyampinga w'u Bufaransa

Umugore yamukomojeho avuga indi filime nshya izatambuka kuri Canal+ ku itariki 8 Werurwe 2018, ubwo Isi yose izaba yizihiza umunsi w’umugore. Yayise ’Femmes du Rwanda’ [Women of Rwanda],

Iyo filime imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire [filime mbarankuru]. Yifashishije ingero z’abagore bafite ibikorwa bifatika maze agaragaza uruhare bagize mu iterambere ryihuse u Rwanda rumaze kugeraho.

Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda
Sonia Rolland aritegura kwerekana filime yakoze ku bagore bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages