Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ku wa 23 Gicurasi 2018, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Paris.
Kuri Miss Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Paris Match ko ibi biganiro yabibonyemo ubutumwa bukomeye. Yagize ati “Nizeye ko bashaka kwihutisha ibintu haba mu mibanire, ubukungu ndetse n’umuco.”
Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yashimangiye ko ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron byatanze ikimenyetso cyiza cy’umubano mushya ibihugu byombi byinjiyemo.
Yagize ati “Hari ibiganiro bivuga kuri politike y’ibihugu bincika, ariko mbere ya byose ibi nabibonyemo ubutumwa bwiza kandi buremereye. Byabayeho mu gihe gikwiye. Ibi nabibonyemo ikintu gikomeye kuko bombi[nubwo batari mu kigero kimwe] bafite icyerekezo cyiza. Kagame yazanye politike ye nziza, yahaye abagore ijambo, yitaye cyane ku rubyiruko ndetse yateje imishinga itabarika imbere.”
Yongeyeho ati “Ni kimwe mu bihugu bifite isuku kuri uyu mubumbe […] Ni ngombwa kujyayo mukirebera ibyo bintu byose.”
Sonia Rolland yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu buryo bukomeye ndetse ko byinshi mu bihugu bya Afurika bigifitaho urugero bityo akifuza ko n’u Bufaransa bwagira ibintu bimwe rucyigiraho.
Ati “…hariyo[mu Rwanda] ibintu bitari bike u Bufaransa bwakwigiraho. Ku kijyanye n’ibidukikije, bari imbere yacu cyane. Urugero rworoshye, bafite gahunda y’Umuganda uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Na Perezida ubwe akora umuganda akabera abaturage urugero. Abaperezida ba Afurika bose ntabwo bagira uku kwicisha bugufi.”
Yongeyeho ati “Abantu benshi banshinja kuvuga neza u Rwanda. Ariko se ubundi kubera iki ntabikora! U Rwanda ni urugero ndakuka nk’igihugu cyiyubatse, igihugu cyahagurutse cyishakira ibisubizo kandi mu myaka 25 gusa.”
Yanakomoje ku bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari ndetse ko nta kwishyira ukizana mu baturage; ibi ababivuga abafata nk’abirengagiza ukuri kw’ibibazo igihugu cyaciyemo mu myaka 24 ishize.
Yagize ati “Mu Rwanda bavuga ko nta bwisanzure bwo kuvuga ku bintu bikomeye buhari. Ntabwo dukwiye gufata icyerekezo cya demokarasi yacu ngo tucyoherezeyo tutabanje kureba umuco w’abaturage bafite amateka yabo yihariye, inkomoko yabo ndetse n’ahashize habo habi. Twirengagiza ko u Rwanda ruvuye ibuzimu muri jenoside iri mu zikomeye cyane mu zabaye mu kinyejana cya 20, tukanirengagiza ko iki gihugu cyiyubatse ku muvuduko udasanzwe biturutse ku miyoborere myiza ndetse n’abaturage bishakiye ibisubizo ndetse ubu bakaba bishimiye ibyo bagezeho ubwabo.”
Sonia Rolland yemeje ko ubutabera bw’u Bufaransa butangiye kujya mu murongo mwiza kubera uburyo bwitwaye mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa ndetse ko na bagenzi be bakihishe mu Bufaransa bakwiye kuryozwa ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO