00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yizirihirije isabukuru mu Rwanda nyuma y’imyaka 27

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 February 2017 saa 01:52
Yasuwe :

Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda aho yaje gukorera umushinga wo gusana ibyumba by’amashuri by’ahahoze ari ikigo cy’imfubyi kwa Gisimba gisigaye gifasha abana kubona uburere bw’ibanze.

Sonia Rolland ari mu byishimo bikomeye byo kwizihiriza isabukuruy’amavuko mu Rwanda nyuma y’uko yaherukaga kuhakorera ibi birori agifite imyaka icyenda. Yanditse kuri Instagram ko ari ku nshuro ya mbere yizihije isabukuru ari mu Rwanda mu myaka 27 ishize.

Yagize ati “Mwakoze mwese ku butumwa mwohereje. Mbega ibyishimo byo kubasha kwizihiza isabukuru, ni ku nshuro ya mbere nabiherukaga mfite imyaka icyenda. Ni isabukuru y’amavuko yanjye mu Rwanda, igihugu cyambyaye ubu hashize imyaka 36.”

Sonia Rolland yizihije ibi birori nyuma y’uko kuwa 27 Ugushyingo 2016 we n’umugabo we Jalil Lespert bizihije imyaka irindwi bamaze barushinze, ni umunsi wagaragaje ko urukundo rw’aba bombi rushibuka kandi rwiyongera buri munsi.

Sonia Rolland na Jalil Lespert bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina wavutse mu Ugushyingo 2010 gusa uyu mugore wabaye Nyampinga w’u Bufaransa asanzwe afite undi mukobwa witwa Tess w’imyaka icyenda yabyaranye na Chris¬tophe Rocan¬court mu mwaka wa 2007. Sonia na Christophe Rocancourt bari barihaye akabyiniriro ka Roc & Rol impine y’amazina yabo.

Sonia Rolland yavuze ko ari ubwa mbere yizihije isabukuru ari mu Rwanda nyuma y'imyaka 27

Incamake y’ibyo wamenya kuri Sonia Rolland

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa[yitabye Imana kuwa 22 Mutarama 2014] na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umumuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Miss Sonia Rolland yakurikiye mu Mujyi wa Bourgogne mu gace kitwa Cluny. Mu mwaka wa 1990 nibwo umuryango we wavuye i Kigali wimukira i Bujumbura. Mu 1994 nibwo intambara yatumye bava mu Burundi berekeza mu Bufaransa ari naho se akomoka.

Mu Ukwakira 1999 nibwo Sonia Rolland yegukanye ikamba rya Miss Bourgogne ari naryo byamuhesheje guhatanira kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 aranatsinda. Ni Nyampinga wa 71 kuva u Bufaransa bwatangira gukora iri rushanwa.

Mu mwaka wa 2001, ubwo uyu Nyampinga yasuraga u Rwanda yabonye uburyo imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zibayeho, mu gusubirayo nibwo yahise ashinga umuryango witwa “Sonia Rolland et les enfants” muri icyo gihe akaba yari afatanyije na nyina Landrada . Uyu muryango yawushinze mu rwego rwo kunganira aba bana, nyuma waje guhindura inyito witwa “Maïsha Africa” , ubu umaze imyaka 15 ushinzwe ndetse wakoze ibikorwa byazahuye ubuzima bwa benshi.

Filime yakinnye bwa mbere yitwa “Les pygmées de carlo” muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na filime y’uruhererekane “Léa Parker” yacaga kuri M6 yarakunzwe cyane.

Muri 2006 yakinnye muri filime ya Richard Bohringer yitwa « C’est beau une ville la nuit” naho muri Gicurasi 2007 yagaragaye mu ya Jacques Fansten “Les zygs”. Ku itariki ya 13 Mutarama 2007 yabyaranye na Christophe Rocancourt, bibarutse umwana w’umukobwa witwa Tess Rolland-Rocancour.

Sonia Rolland yakinnye filime zitandukanye, 2003 : Le P’tit curieux ya Jean Marbœuf, 2006 : C’est beau une ville la nuit, ya Richard Bohringer, muri 2010 : Minuit à Paris (Midnight in Paris) ya Woody Allen, muri 2012 : Quai d’Orsay ya Bertrand Tavernier naho muri 2013 : Désordres ya Étienne Faure n’izindi nyinshi.

Yayoboye filime zivuga ku mateka y’u Rwanda nk’iyitwa “Rwanda Mon Amour” (Rwanda My Love), Rwanda : du chaos au miracle n’izindi.

Sonia Rolland yagiye gusura Pariki y'Akagera kuri uyu wa Gatanu

>

Akimara gutorwa yari afite uburanga ndetse kugeza ubu ntacyahindutse
Ababyeyi ba Sonia Rolland
Sonia Rolland na nyirakuru witabye Imana mu myaka yashize

Urukundo rwa Sonia n’umugabo we ruhora ari rushya

Ku isabukuru y'umugabo wa Sonia Rolland nabwo byari ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages