Sonia Rolland yaherukaga kuvugisha abantu muri Nzeri 2016 ubwo umugabo we Jalil Lespert yasohoye ifoto y’umugore yambaye ubusa igice cyo hejuru agaragaza ko bishimiye bikomeye ibihe bagiranye mu biruhuko icyo gihe.
Iyi foto ya Miss Sonia Rolland yakurikiwe n’ibitutsi ndetse n’amagambo mabi benshi bamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko yatandukiriye. Ku ruhande rwe, Sonia Rolland yavuze ko ‘abamwoherereje ibitutsi bamuziza ubusa kuko yabikoze yabitekerejeho.’
Icyo gihe yavuze ko yifotoje yambaye ubusa hejuru nk’inzira yashakaga kunyuzamo ubutumwa yageneye abagore ababwira ko ‘bakwiye kwigirira icyizere’.
Yagize ati “Ku myaka 35 mfite amahirwe yo kuba mbasha kwerekana umubiri wanjye. Muri iriya foto, nashakaga gutambutsa ubutumwa ku bagore mbabwira ko bakwiye kwigirira icyizere. Mu buryo busanzwe, nsanga ntacyo bitwaye kwerekana umubiri wanjye.”
Yongeyeho ati “Nubwo atari ko abantu bose babyumva, ishema ry’umugore ni hariya rigaragarira. Dushobora kwigaragaza ariko tutiyandagaje.”
Sonia Rolland yongeye kwifotoza mu buryo bwatumye bivugisha abantu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye i Burayi byavuze kuri iyi foto igaragaza ibere ry’uyu mugore w’imyaka 36 ukomoka mu Rwanda.
Iyi foto nshya, Sonia Rolland yafotowe yambaye ikanzu y’umweru ibonerana ku buryo ibere ry’iburyo rigaragara, yayishyize hanze kuri uyu wa 12 Nyakanga 2017.
Yafotowe n’umuhanga mu gufata amafoto abanyamideli witwa Amaryllis Joskowicz, yayishyizeho mu buryo bwo kumushimira undi na we amwandikira agaragaza ko yanyuzwe no kuba barakoranye.



















TANGA IGITEKEREZO