00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sophia Nzayisenga yanditse amateka mu iserukiramuco ’Le Guess Who?’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 November 2023 saa 03:43
Yasuwe :

Sophia Nzayisenga ni umwe mu bahanzi batanu bagaragaje umwihariko mu iserukiramuco rya muzika ryiswe Le Guess Who? rimara iminsi ine ribera mu Buholandi.

Iri serukiramuco ryitabirwa n’abataramyi basaga 200 ryibanda ku bwoko bw’imiziki yo mu bihugu bitandukanye kuva kuri Avant-garde, Jazz, Hip hop, Electronic, Noise rock, Indie rock n’indi miziki itandukanye.

Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya kane ryatangijwe na Bob van Heur na Johan Gijsen, ribera mu mujyi wa Utrecht kuva mu 2007. Uyu mwaka ryibanze ku bwoko bw’umuziki ushamikiye kuri gakondo yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Igitangazamakuru cya Le Vif cyo mu Bubiligi cyakoze urutonde rw’abahanzi batanu batazibagirana mu bitabiriye iri serukiramuco uyu mwaka.

Ku mwanya wa mbere haje Umunyarwandakazi Sophia Nzayisenga uherutse kumurika album yise Queen Of Inanga mu 2021.

Uyu mucuranzi w’Inanga yatangiye kuyicuranga afite imyaka itandatu kugeza uyu munsi ikomeje ku mwambutsa imipaka y’ibihugu bitandukanye atumiwe mu bitaramo amurikira abanyamahanga ubwiza n’uburyo bw’umuziki uhishe muri iki gicurangisho gakondo nyarwanda.

Yakurikiwe n’itsinda Nihiloxica ryo muri Uganda, ryavukiye mu bitaramo bya Nyege Nyege Festival, rihuza umuziki gakondo n’umuziki ugezweho nka Jazz, Electronic music, n’indi riyobowe na Jajja Kalanda.

Umuperi Backxwash w’imyaka 32 wo muri Zambia yaje ku mwanya wa gatatu. Akorera umuziki muri Canada, yamamaye nyuma yo gukora album yise “God Has Nothing to Do with This Leave Him Out of It” yasohotse mu 2020 yegukana igihembo cya Polaris Music Prize.

Umuririmbyi Faiz Ali Faiz w’imyaka 61 wo muri Pakistan yaje ku mwanya wa kane, yamamaye mu ndirimbo ziririmbye mu buryo bwa Qawwali bumenyerewe mu idini ya Islam no mu Buhinde.

Ku mwanya wa gatanu haje itsinda Le Cri du Caire ryo mu Misiri rigizwe n’umunyabugeni Abdullah Miniawy, Peter Corser umucuranzi wa Saxophone na Karsten Hochapfel umucuranzi wa Cello.

Sophia Nzayisenga yanditse amateka mu iserukiramuco 'Le Guess Who?'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages