Abagize iri tsinda bazataramira abazitabira umuhango wo kwita Izina ndetse na bo bazita umwe mu bana b’Ingagi 20 biteganyijwe ko bazitwa ku nshuro ya 18.
Iri tsinda rikunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, “Live and Die in Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Shake Yo Bam Bam” n’izindi.
Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano.
Abana b’ingagi bagiye guhabwa amazina mu muhango ngarukamwaka utegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, witabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi bigangemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Iconic Kenyan musical band @sautisol will be with us this Friday for the 18th #KwitaIzina ceremony and will give a name to a newly formed mountain gorilla family living in @VolcanoesPark! 🦍
#VisitRwanda 🇷🇼 pic.twitter.com/MDhd1Yuk3C— Kwita Izina (@Kwitaizina) August 31, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!