00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SQ Emmanuel arashaka kuba umushushanyi wa mbere mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 July 2014 saa 08:28
Yasuwe :

SQ Emmanuel ni umuhanzi w’umunyabugeni wahisemo gukora umwuga wo gushushanya. Nyuma yo kurangiza kaminuza akabura akazi yiyemeje kuba umushushanyi ndetse arashaka kubinoza neza akamamara mu Rwanda hose.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho igihangano gishya yise Africa Mama Land, uyu muhanzi yatangaje ko yagikoze mu rwego rwo kwereka urubyiruko ko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora cyane kugira ngo ibibazo Afurika ifite ruzabyikemurire. Ati, “Iki gihangano nagikoze (…)

SQ Emmanuel ni umuhanzi w’umunyabugeni wahisemo gukora umwuga wo gushushanya. Nyuma yo kurangiza kaminuza akabura akazi yiyemeje kuba umushushanyi ndetse arashaka kubinoza neza akamamara mu Rwanda hose.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho igihangano gishya yise Africa Mama Land, uyu muhanzi yatangaje ko yagikoze mu rwego rwo kwereka urubyiruko ko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora cyane kugira ngo ibibazo Afurika ifite ruzabyikemurire.

Ati, “Iki gihangano nagikoze ngamije kwereka no kwigisha urubyiruko ko dukwiye gukora cyane. Afurika ifite ibibazo byinshi, haba ibya politiki n’ibindi bitandukanye ariko umuti wabyo ni twebwe tuwufite.”

Akomeza agira ati, “ Witegereje neza iki gihangano urabona ko kirimo ishusho y’umubyeyi urimo kurira. Arerekana ko Afurika iri kurira kandi ikeneye ko ibibazo byayo bibonerwa umuti. Nta handi umuti uzava atari muri twebwe”

Nubwo ubuhanzi bwo gushushanya benshi batawuha agaciro ndetse bamwe bagakeka ko nta mafaranga utanga, SQ Emmanuel ahamya ko ari wo umutunze gusa. Yarangije amashuri ye ya Kaminuza abura akazi gusa yanze kuba imburamukoro kandi yifitemo impano yo gushushanya ahitamo kubikora nk’umwuga.

Ati, “Muri iki gihe kubona akazi ntabwo byoroshye, narangije muri SFB mu bijyanye na finance, nabuze akazi ntekereza ikindi nakora. Iyi mpano nayiyumvagamo kuva kera , narongeye ndabikora nk’umwuga ariko ubu birantunze. Ifoto imwe yo kuri A4 nyikorera amafaranga 8,000rwf iyo kuri A3 bampa 15,000rwf. Ayo mafaranga mbona atari make kandi aziyongera”

Yarangije kaminuza abura akazi ahitamo kuba umushushanyi

Icyifuzo afite ngo ni ukuzaba umushushanyi wa mbere mu Rwanda ukorera amafaranga ndetse akajya atumirwa mu mamurikagurisha mpuzamahanga aserukiye igihugu cye.

Iyi nayo ni we wayishushanyije
Iyi foto ni we wayishushanyije akoresheje intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages