Lee Jung-jae w’imyaka 49 ukina muri iyi filime, yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Aziya na Korea wegukanye igihembo mu bakinnyi bakomeye b’abagabo, Outstanding Lead Actor.
Ibyamamare bitandukanye muri sinema byari byakoraniye muri Microsoft Theater mu mujyi wa Los Angeles, mu itangwa ry’ibihembo bya Emmy Awards, byatanzwe ku nshuro ya 74 mu rukerera rwa tariki 13 Nzeri.
Emmy Awards ni bimwe mu bihembo bine bikomeye by’Abanyamerika, hamwe na Grammy, Oscar na Tony Awards.
Lee Jung-jae yatsindiye igihembo kubera umwanya yakinnye ari Seong Gi-hun muri filime Squid Game, yakunzwe cyane kuri Netflix.
Hwang Dong-hyuk wahimbye iyi filime na we yegukanye igihembo cy’umuyobozi mwiza wa filime, Outstanding Directing for a Drama Series.
Mu ijambo yavuze yishimira iyi ntsinzi, yagize ati "Abantu bakomeza kumbwira ko nakoze amateka, ariko sinkeka ko nakoze amateka kubera ko ni mwe mwafunguye imiryango ya Squid Game, nimwe mwatumye nza hano muri iri joro."
"Ndizera ko iyi filime atariyo ya nyuma iri mu ndimi z’amahanga zitari Icyongereza ihataniye ibi bihembo, kandi najye si yo ya nyuma nkoze, hagomba kuza n’izindi."
Umuhanzikazi Lizzo yegukanye igihembo cye cya mbere muri Emmy Awards, kubera uruhare yagize muri filime ’Watch Out For The Big Grrrls’.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 34 arabura ibihembo nka Oscars na Tonny Awards kugirango yinjire ku rutonde rw’abanyabigwi rwa EGOT winner barimo Barrack Obama, bafite ibihembo birimo Emmy, Grammy, Oscars na Tony Awards.
Zendaya we yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza filime z’ikinamico kubera filime ’Euphoria’ yakinnyemo yitwa Rue, yarabaswe n’ibiyobyabwenge.
Filime Ted Lasso yatsindiye igihembo cya filime nziza isekeje y’uruhererekane, igihembo yari ihataniye ubugira kabiri.
Nubwo yasohotse mu 2020, uyu mwaka yagarutse mu zihatanira ibihembo kubera ko ibice byayo muri season ya kabiri byasohotse guhera muri Nyakanga 2021, kugeza mu ntangiro z’Ukwakira 2021.
Filime Succession yatsindiye igihembo cya filime idasanzwe y’ikinamico, na yo ni ishuro ya kabiri yari ihataniye iki gihembo. Filime The White Lotus ni yo yegukanye ibihembo byinshi, bigera ku icumi.
"Ted Lasso" na "Succession" ni zo zari ziyoboye izindi mu guhatanira umubare munini w’ibihembo.
Ted Lasso yahataniraga ibihemo 20 itsindira 7, naho Succession yari ihataniye ibihembo 25 yanaciye agahingo ko guhatanira ibihembo byinshi mu ijoro rimwe, yatsindiye ibihembo 4, naho ’Only Murders in the Buildings’ yahataniraga ibihembo 17, yatashye amaramasa.
Emmy Awards uyu mwaka yashimiye abakinnyi na filime zatangiye kwerekanwa kuva ku itariki ya 1 Kamena 2021 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!