Inkuru z’uko Hamisa yaba ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 28 usanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, zatangiye guhwihwiswa nyuma y’amashusho y’aba bombi yagiye hanze bari kumwe ku kibuga cy’indege. Bari kumwe nyuma yo kuvana mu mukino barebanye.
Muri aya mashusho Hamisa agaragara ari kwihunza uyu mukinnyi nyuma yo kubona ko camera ziri kubafata. Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro muri Tanzania batangaje ko aba bombi bakomezanyije urugendo bavana muri iki gihugu, ariko ntibatangaza aho bari berekeje.
Amakuru y’urukundo rushya rwa Hamisa avuzwe nyuma yaho atandukanye na Kevin Sowax wo muri Togo, wari waranamuhaye impano y’imodoka ya Range Rover.
Muri Mata uyu mwaka, Micky Jr usanzwe umenyerewe ku nkuru z’umupira w’amaguru imbere muri Afurika, by’umwihariko ay’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yari yatangaje ko ari mu muryango werekeza muri APR FC.
Icyo gihe yatangaje ko ikipe ya APR FC yari yagerageje gukomanga muri Young Africans, ibaza icyo byasaba kugira ngo ibe yakwibikaho Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki. Gusa byaje kurangira aya makuru atabaye impamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!