Uyu musore w’imyaka 34 ukomoka muri Ghana mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yishimiye kugera i Kigali ku ku nshuro ye ya mbere.
Stonebwoy ufatanya umuziki no gukina filime avuga ko usibye gutaramira abazitabira itangwa r’ibihembo bya GUBA Awards ibindi bimuzanye harimo no gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda atigeze yifuza gutangaza amazina.
Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2022 yagize ati “Afurika ni umugabane w’abantu beza cyane twakagombye gukundana hagati yacu, ndashaka guhuza n’abahanzi bagenzi banjye bo mu Rwanda byanshimisha cyane kubona dukorana nk’Abanyafurika duhiriza hamwe tukazamura uyu muziki wa Afurika uri kugenda waguka ku Isi.”
“Naje mu Rwanda nje na RwandAir , mu byukuri mu Rwanda ni heza cyane. ndabizi ko mu Rwanda bazi indirimbo zanjye n’abatazizi bazagere ahazabera igitaramo ndabizi ko bazazikunda.”
Uyu muhanzi ufite impamyabumenyi y’icy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Marketing’ azataramira abatura-Rwanda bazitabira itangwa ry’ibihembo bya GUBA Awards bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere tariki 29 Nzeri 2022 ku Intare Conference Arena
Ibi bihembo bigamije gushimira ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu kubaka ubuzima bw’Abanyafurika.
Bamwe mu bazashimirwa uyu mwaka harimo umushoramari Sina Gerard, Wode Maya, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS, Harvey Mason Umuyobozi wa Grammy Awards, Amadou Gallo Fall uyobora BAL ‘Basketball Africa League’ n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!