Stromae w’imyaka 32 yarushinganye na Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.
Ikinyamakuru Public [n’ibindi bitandukanye mu Bubiligi] cyatangaje ko ‘Stromae n’umugore we bitegura kwitwa ababyeyi’. Nubwo nta bimenyetso iki kinyamakuru cyashyize hanze cyerekana ibyo gishingiraho, cyahamije ko Coralie Barbier atwite ndetse ko azabyara muri Nzeri 2018.
Ibyerekeye amakuru y’ugutwita kwa Coralie Barbier ntacyo Stromae arayatangazaho. Kuri Instagram, uyu mugore aheruka kwandikaho ko inzu yabo isakaza imyenda ya Mosaert yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’inzu zikomeye iyitwa WME ndetse na IMG Models mu rwego rwo gushaka inzira zo kwagura ibikorwa byabo mu mideli no mu muziki.
Stromae na Coralie Barbier bamaze imyaka ibiri bakoze ubukwe; basezeraniye imbere y’inshuti zabo 170 mu buryo bw’ibanga rikomeye tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.
Abatashye ubu bukwe bari bahawe itegeko ry’uko batagomba kugira icyo batangaza ku byabereye kuri hoteli Martin’s Patershof i Malines ndetse nta n’umwe wari wemerewe gufotora mu rwego rwo kwirinda isakazwa ry’amafoto y’ibi birori ku mbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubu nta mafoto yigeze ajya hanze uretse agaragaza imyambaro baserukanye uyu muhanzi aheruka kwerekana.



















TANGA IGITEKEREZO