Mu minsi mike ishize nibwo mu binyamakuru bikomeye mu Burayi hatangiye gusakara inkuru y’uko Stromae na Coralie Barbier bagiye kubyara umwana wabo wa mbere. Izi nkuru zavugwaga nk’impuha abandi bakazitangaza nta kimenyetso bashingiyeho.
Ibyari impuha bisa n’ibyashyizweho iherezo biturutse ku magambo yatangajwe n’inshuti magara y’urugo rwa Stromae. Julian Perretta ufatwa nk’inkoramutima ya Stromae ni we watangaje aya makuru mu buryo bwo gushimangira ibimaze iminsi bitangazwa.
Julian Perretta yanditse kuri Instagram ati “Ndi umunyamahirwe kuba inshuti zanjye Coralie Barbier na Stromae bagiye kuba ababyeyi. Uyu muryango ni uw’igikundiro kurusha indi yose. Ndabakunda. Mfite amashyushyu yo kubona uwo muhungu/umukobwa. Ndabifuriza ibyiza. Amashimwe kuri Paul na Coralie.”
Umuhanzi Julian Perretta yari yabanje kwandika avuga ko Stromae na Coralie Barbier bitegura kubyara umuhungu nyuma abantu batangiye kuvuga ko bashimishijwe n’uko uyu muryango ugiye kubona ‘Stromae wa kabiri’ yahise ahanagura ubutumwa bwe yandika bundi bushya.
Stromae[Paul Van Haver] na Coralie Barbier bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2012. Icyo gihe Coralie Barbier yahise atangira gukora akazi ko kwambika Stromae gusa uko imyaka yagiye ishira niko ubumwe bwabo bwaje kuvamo urukundo.
Stromae w’imyaka 32 yarushinganye na Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO