Stromae yahawe iki gihembo mu mpera z’icyumweru gishize, yahawe umudali w’ikirenga nk’umuntu ukiriho wamamaje ururimi rw’Igifaransa ku migabane yose yo ku Isi.
Ikinyamakuru Le Figaro gitangaza ko umudali Stromae yahawe wemejwe n’intiti zigize Inteko y’ururimi rw’Igifaransa zamutoranyije ‘nk’umuhanzi rukumbi mu kigero cye uzwi ku Isi yose kandi wakundishije abantu mu ngeri zose ururimi rw’Igifaransa binyuze mu nyandiko ze n’ibihangano akora bikumvwa n’abatazi ururimi aririmbamo.’
Stromae yahawe iki gihembo [gitangwa n’iki kigo kimaze imyaka irenga 450 gishinzwe] nyuma y’iminsi mike atangaje ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumva muri iki gihe yakwiha akanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu muziki mu bundi buryo.
Yagize ati “Kuririmba, ndumva ntagifite ubushake bwo kubikora gusa umuziki sinzawureka […] Ndiyumvamo ko ngiye kwibanda cyane mu kwandika no gutunganya indirimbo nabwo bitari cyane. Nzakomeza nkore akazi kanjye abantu bamaze kunkorera, ariko nzabikorera abandi.”
Stromae yanzuye ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu byo gukora indirimbo nyuma y’inyungu ikomeye no gukundwa cyane yabonye abikesha album ya Gatatu yasohoye kuwa 26 Kanama 2013.
Album Racine Carrée yayimuritse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Igitaramo yakoreye i Kigali cyasoje uru rugendo, nyuma y’aho nta kindi gitaramo yakoze ndetse ntiyongera gusubira muri studio guhanga indirimbo nshya. Kuva icyo gihe kugeza ubu ‘atangaje ko yihaye umurongo mushya mu muziki’. Yagize ati “Ni wo murongo mushya mu myaka mike igiye kuza…”



















TANGA IGITEKEREZO