00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yashyizwe mu itsinda ry’impuguke zizubaka gare ikomeye mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2017 saa 09:12
Yasuwe :

Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae], usigaye akora imirimo yo kuyobora ikorwa ry’amashusho yitabajwe mu itsinda ry’abahanga bazanoza umushinga wo kubaka gare ya Saint-Denis Pleyel mu Bufaransa.

Ikinyamakuru Télérama cyatangaje ko imirimo yo kubaka gare ya Saint-Denis Pleyel byaratangiye ndetse biteganyijwe ko igomba kuzuzura bitarenze mu mwaka wa 2023. Iyi gare iri kubakwa n’umuhanga witwa José-Manuel Gonçalvès ari na we wasabye Stromae ko yakwemera kujya muri uyu mushinga.

Stromae azafatanya n’umushushanyi w’umuhanga wo mu Buyapani witwa Kengo Kuma mu cyiciro cyo kunoza ubwiza n’imisusire ya gare ya Saint-Denis Pleyel mu gace ka île-de-France. Biteganyijwe ko iyi gare izajya yakira abagenzi babarirwa muri 250.000 guhera mu mwaka wa 2023.

Stromae ahawe aka kazi nyuma y’undi mushinga yahawe wo gukora filime izahesha u Bufaransa kwakira imikino Olempike mu 2024. Ifatwa ry’amashusho y’iyo filime ryayobowe na Stromae yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Maroc, Côte d’Ivoire no muri Thailand.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo Stromae yatangaje ko ahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’umuziki kugeza igihe kitazwi. Mbere y’uko afata iki cyemezo, yari yabanje gukora urugendo mu bihugu bitandukanye ku Isi amurika album yise "Racine Carrée" mu bitaramo byasojwe n’icyo yakoreye i Kigali mu Ukwakira 2015.

Stromae yashyizwe mu itsinda ry’mpuguke zizubaka gare ikomeye mu Bufaransa

Ubuhanga bwa Stromae mu byerekeye gushushanya n’ubugeni muri rusange abukomora kuri se Rutare Pierre. Mu 1988, Rutare yagarutse mu Rwanda avuye mu Bubiligi ashinga kompanyi ye bwite i Kigali yise “Bureau de Deux Génies” (B2G). Yakoreraga mu nyubako yitwa Kwa Bayingana ahakoreraga Ambasade ya Kenya mu Rwanda.

Rutare ni we washushanyije anubaka Rond-point nini ya Kigali. Yasabye Umujyi wa Kigali kutazasenya iyo nyubako gusa byarangiye bisenywe. Mu zindi nyubako Rutare yagizemo uruhare mu kubaka i Kigali, ziri ku Kimihurura no mu tundi duce tw’umujyi.

Stromae n'umugore we bafite inzu y'imideli bashinze
Rutare Pierre ni we wubatse Rond-Point nini ya Kigali nyuma iza kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages