Nyuma y’amarushanwa yo ku rwego rw’intara yabereye mu Burasirazuba, kuri uyu wa 23-24 Kanama 2022, yakomereje mu Karere ka Rubavu aho yabereye kuri Vision Jeunesse Nouvelle.
Ku ikubitiro, kuri uyu wa kabiri hakiriwe abanyempano bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero.
Muri bo Gahongayire Olive ni umwe mu banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ndetse impano ye yishimiwe cyane.
Uyu muhanzikazi ni umunyabugeni. Nubwo afite ubumuga bwo kutavuga ntibimuzitira kwerekana impano ye yo gushushanya ibikoresho bitandukanye yifashishije ibiti.
Imbere y’akanama nkemurampaka yerekanye ibyo yakoze birimo agakoresho kabikwamo isukari “Sucrière”, ishusho y’umubyeyi werekana umuco, kurera umwana n’ubufatanye bukwiye hagati y’abashakanye.
Gahongayire yiga mu Ishuri ry’Abana bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri Nyabihu.
Umwihariko w’ibihangano bye, utasanga ku isoko n’amabara akoresha uri mu byatumye impano ye yishimirwa cyane.
Umunyempano Mico Temperance werekanye impano ye mu kubyina, yifashishije indirimbo “Yeah” ya Chris Brown binyura benshi.
Impano ye yanyuze abagize Akanama Nkemurampaka ndetse bafatanya no kuririmba.
Uyu musore wo mu Karere ka Nyabihu yashimye imitegurire y’iri rushanwa, avuga ko naritsinda rizamufasha kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Turashima byimazeyo abatekereje aya marushanwa kuko byongera urwego rw’impano zacu. Biradufasha cyane kuko iyo habayeho amarushanwa hari ibihembo byongera igishoro n’iterambere.’’
Art Rwanda-Ubuhanzi igamije gushakisha no gushyigikira urubyiruko rufite impano. Ni irushanwa rizenguruka igihugu hashakishwa abanyempano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Abasizi bari mu bayitabiriye i Rubavu, barimo na Asifiwe Nadia watatse u Rwanda mu muvugo we yise “Amahoro”, ashimangira ko ayo u Rwanda rwifitemo, atari ayo rwashakiye ahandi.
Umuhuzabikorwa w’Ishami rigamije kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Imbuto Foundation, Joël Murenzi, yavuze ko banyuzwe n’abanyempano babonye.
Yagize ati “Mu Burengerazuba hari abanyempano beza cyane uhereye ku banyamuziki, abasizi bafite ubutumwa bwiza bwahindura umuryango Nyarwanda. Twanashimye ko abafite ubumuga na bo bari mu bagaragaje impano z’ubugeni kandi banatsinze.’’
Amarushanwa y’Icyiciro cya Kabiri cya Art Rwanda- Ubuhanzi yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu ku wa 10 Kamena 2022.
Abahanzi bakomeza ku rwego rw’intara bagera mu cyiciro cya nyuma ku rw’igihugu ari na cyo kizagena uwatsinze muri buri cyiciro. Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose.
ArtRwanda- Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018 ariko idindizwa n’Icyorezo cya COVID-19. Abahanzi 68 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bashyizwe ku isoko ry’umurimo muri Mata 2022.
Mu mwaka ushize habarurwaga ibigo 11 bashinze, byatanze imirimo ku rubyiruko rugera kuri 400 aho bashobora kwinjiza miliyoni 80 Frw.
ArtRwanda-Ubuhanzi itegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko ibinyujije mu Nteko y’Umuco (RCHA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA).
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI:
Amafoto: ArtRwanda-Ubuhanzi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!