Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza.
Mu kiganiro na IGIHE, Super Sexy yavuze ko mu buzima busanzwe ari umushabitsi[businesswoman] , nta mwana arabyarana n’umugabo we bamaze igihe barushinze. Ubu bafite urugo muri Uganda no muri Amerika ariko siho baba honyine kuko bajya mu bihugu bitandukanye kubera akazi k’umugabo.
Ati “Mu Rwanda nkomoka i Nyamirambo,nahavuye mu mwaka wa 2011 icyo gihe nagiye muri Uganda kwiga Kaminuza. Muri icyo gihugu ni naho nahuriye n’umufasha wanjye dukundana imyaka ibiri, nyuma nibwo twafashe icyemezo cyo kubana. Ubu sinakubeshya ngo mba aha, igihugu bamwoherejemo ni cyo tujya kubamo kubera akazi akora. Muri iki gihe dufite urugo muri Uganda, dufite n’urundi muri Amerika, ibindi bihugu tujyamo ni ukubera akazi ke.”
Umubajije icyo ubwema n’ubwamamare bwe bushingiyeho asubiza ati “Sinakubeshya ko hari ikindi kintu gihambaye nakoze cyatumye menyekana, ikintu cyonyine cyatumye izina ryanjye rigera kure ni videos nakoraga nkazishyira kuri Instagram abantu bakazireba.”
Abamuzi kuri Instagram no ku zindi mbuga zishyirwaho amashusho bamwibeshyaho bakeka ko yicuruza cyangwa nta cyerekezo cy’ubuzima afite biturutse kuri videos ngufi ashyiraho abyinisha ikibuno mu buryo buvugisha benshi.
Ni umugore wize arangiza kaminuza, akunda gusenga akanakunda gutekereza cyane ku ngingo ziganjemo ‘izibyara inyungu’ akanga urunuka umuntu wese wivanga mu buzima bw’abandi.
Iyo uganiriye na Supersexy wumva ashyira imbere Imana kurusha byose, atandukanye na za nkumi n’abagore bo mu Isi y’iki gihe bararuwe n’imbuga nkoranyambaga kuko we ‘akurira inzira ku murima umugabo wese umuyoberaho yamuketsemo ibindi’.
Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 42 kuri Instagram kandi nta bwamamare azwiho burenze videos ashyiraho yazibyinnye mu buryo bukurura abantu.
Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.
Mu bituma akurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwe n’umwihariko w’amafoto n’amashusho asakaza. Ubuzima uyu mugore abamo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga, gusa Supersexy ngo ‘nta n’umwe mu bakobwa bamamaye ku Isi areberaho ibyo akora’.
Umusaruro yavanye ku mbuga nkoranyambaga ntawubarira mu mafaranga ahubwo ngo areba inshuti yungutse n’uburyo asabana n’urungano rwe.
Yasubije abamufata nk’uwataye umuco
Ati “Iby’abo bantu bavuga ngo njyewe nataye umuco cyangwa ngo ibyo nkora bihabanye n’umuco nyarwanda, njyewe numva ko nta kuri bafite. Njyewe ndi Umunyarwandakazi wujuje ibyangombwa utavangiye. Nzi umuco uwo ari wo kuko mama yarandeze antoza umuco. Umuco wa mbere nzi ni ukutabangamira bagenzi banjye mbinjirira mu buzima, niba rero wowe winjira mu buzima bw’abandi ukabacira imanza ukibabona utanabazi, ni wowe uba warataye umuco. Njyewe ntacyo bimbangamiraho, nta mwanya mbiha, mbifata nk’ibintu bisanzwe, abantu baravuga kandi ntiwababuza kuvuga.”
Ku mbuga nkoranyambaga yahahuriye na byinshi birimo abamushuka bakeka ko ari umwe mu bakobwa bayobejwe n’umuvuduko Isi iriho muri iki gihe, abamutuka bamuryoza amashusho n’amafoto ashyiraho gusa ngo byose abirenza amaso ahubwo agashyiramo imbaraga atitaye ku bamuhekenyera amenyo.
Ati “ Nta rindi banga nakoresheje mu kwamamara kwanjye, maze kumenya ko hari abakunda ibintu byanjye ndetse ko hari n’ababyanga, narushijeho noneho gukora ibyo banga. Burya iyo abantu banga ikintu nibo bacyamamaza cyane kurusha abagikunda, niba babyanga bakomeze babyange n’ababikunda barusheho kubikunda, ni muri ubwo buryo namamayemo.”
Kuba izina rye rimaze kwamamara ngo byatumye benshi mu bahanzi barimo abakomeye mu karere bamwitabaza ngo ajye mu mashusho y’indirimbo zabo gusa yarabahakaniye bose uretse Bebe Cool uherutse kumwifashisha mu yitwa ‘18 N over’.
Ati “Abahanzi banyitabaje ni benshi, abo muri Uganda, Tanzania abo mu Rwanda, ndumva nta mpamvu yo kuvuga amazina yabo kuko byababangamira bibagezeho. Ntabwo abo bose nabafashije, gusa nagishije inama umugabo wanjye anyemerera ko najya muri video ya Bebe Cool.”
Yongeyeho ko Bebe Cool yamuhaye amafaranga ariko yayagize ibanga, ngo yemeye kujya muri iyi ndirimbo adakuruwe n’amafaranga ahubwo yabikoreye ubushuti buri hagati yabo.
Ati “Iby’ayo mafaranga byo narishyuwe usibye ko harimo n’ubushuti, kuba ari inshuti yanjye byatumye mufasha ariko ubu nta yindi gahunda mfite yo kugaragara mu yindi video, keretse mpinduye imitekerereze ariko ndumva ari iya nyuma nkoze.”
Mu kugira inama abakibyiruka bakoresha imbuga nkoranyambaga, yagize ati “Inama nagira urubyiruko ni ukwitonda kubera ko imbuga nkoranyambaga ziriho ibigeragezo byinshi kandi ndabizi ko ari bake bashobora kubinyuramo neza. inama nziza nabaha ni uko ibyo bakora byose babiragiza Imana, ikintu kitarimo Imana nta mugisha wakivamo. Nibiragize Imana niyo izabereka inzira bashobora gucamo.”
Imwe mu nkingi mwikorezi yubakiyeho ubuzima bwe ku isonga ngo yirinda kwigana abandi ari nayo mpamvu nta mugore w’icyitegererezo afite haba mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga ku Isi n’abandi bakomeye mu byiciro byose.
Yagize ati “Njyewe nta mugore cyangwa umukobwa ku Isi mfatiraho urugero kubera ko ntabwo nshobora kuba we. Njyewe ndi Nana na we akaba we, ngomba kuba njyewe ntabwo ngomba kubaho nigereranya n’abandi, nta n’umwe ngenderaho.”
Azi abakobwa babuze ubuzima kubera imbuga nkoranyambaga
Ati “Kora ibyawe Imana nibishaka bizaguhira, nta mpamvu yo kwigana abandi, niba umuntu ari umujura ari byo bimutunze nta mpamvu yo kwihata ushaka gukora nk’ibye. Ikindi gikomeye ni uko abakobwa bajya birinda guhura n’abandi batazi gusa ngo ni uko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Abakobwa benshi bamaze kubura ubuzima kubera iki kintu, ndabasaba kubyirinda kuko birakomeye cyane.”

Yigeze kuzinukwa imbuga nkoranyambaga kubera abantu bagiye bamwiyitirira bagakoresha izina rye mu buryo bugamije kumusenya no kumugaragaza nabi gusa ngo yamaze kubimenyera ntibikumutera guhagarika umutima.
Ati “Igihe numvise naniwe, nkumva ndambiwe ibintu by’imbuga nkoranyambaga ni igihe navumbuye ko hari abantu bashinze konti mu mazina yanjye. Abo bose baganiraga n’abandi mu izina ryanjye kandi atari njyewe, ibyo byarampangayikishije ariko naje kubikemura nubwo hari nkeya zisigaye.”
Inama ku bakobwa b’uburanga bazwi ku mbuga nkoranyambaga
Yagize ati “Icyo ngiramo inama bagenzi banjye ni uko bakwiye kwirata, uko kwirata mvuga sinshaka ko abantu banyumva nabi, ibyo mvuga ni ukwiyubaha ukumva ko uhenze kandi ukamenya gushyira ibiciro byawe hejuru. Niba hari ushaka kugukoresha muri video ye umuce amafaranga ahanitse uwo yumve imbaraga wakoresheje kugira ngo umenyekane.”
Yongeraho ati “Umuhanzi naza kugushaka ngo agukoreshe muri video ye ni uko aba akubonamo agaciro kandi uzwi, niwumva ari kuguha udufaranga duke mwihorere agende abafite amafaranga bazayazana. Ikindi, abakobwa bajya muri video bagiye kubaka izina gusa si byiza, bizatuma bagusuzugura. Byaza umusaruro ubwamamare bwawe, muce amafaranga menshi nibimunanira agende. Umukobwa mwiza ntakwiye gukorera utudolari magana abiri cyangwa magana tanu, oya, saba amafaranga menshi aguhesha agaciro nibyanga utuze.”
Supersexy yahagaritse ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyuma yo gufasha Bebe Cool, icyerekezo yihaye ni ugukora ibimuteza imbere n’umuryango we atitaye ku bamutuka n’abamucira imanza.


















Supersexy Nana ashyira ku mbuga nkoranyambaga videos zivugisha benshi
Aherutse kugaragara muri video nshya ya Bebe Cool




Ibitekerezo 0