00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sylvester Stallone yahishuye ko yibasiwe n’uburwayi bwo kuryagagura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2026 saa 04:21
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Sylvester Stallone yatangaje ko igitutu cyo kugira imiterere y’umubiri yajyanaga n’inshingano ze muri sinema cyigeze kugira ingaruka ku buzima bwe, kugeza ubwo arwaye bulimia, indwara ijyana kenshi no kuryagagura.

Stallone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New York Times, cyasohotse ku wa 26 Nzeri 2026. Yavuze ko mu myaka ya 1980, ubwo yakinaga filime zamamaye zirimo Rocky III, yari yarahugijwe cyane no kugera ku miterere y’umubiri w’ibigango, yumvaga ikwiriye umuntu yakinaga.

Ati “Byahindutse ikintu gihora mu bitekerezo byanjye, ku buryo byangizeho ingaruka zikomeye. Bigeza aho ndwara bulimia.”

Stallone yavuze ko icyo gihe yashakaga kugaragara nk’umukinnyi ufite imbaraga kandi ushoboye gukora imyitozo n’ibikorwa bisaba ingufu muri filime. Uko guharanira kugera ku isura yifuzaga byaje kumubera umutwaro, aho kumufasha mu kazi ke.

Uyu mukinnyi wa filime yavuze kandi ko yakoresheje imiti yongera imikaya izwi nka steroids. Yemeza ko kuyikoresha byagize ingaruka ku buzima bwe, akavuga ko igitutu cyo guhora afite imiterere y’umubiri runaka cyamaze igihe kirekire kimukurikirana.

Yasobanuye ko yatangiye kumva yorohewe n’iki gitutu ubwo yakinaga muri Cop Land, filime yasohotse mu 1997. Muri yo, yahawe inshingano zitamusabaga kugaragara nk’intwari y’ingufu abantu bari bamenyereye muri Rocky no mu zindi filime ze.

Stallone, ubu ufite imyaka 80, yavuze ko umubiri we wagize ibibazo byatumye abagwa inshuro nyinshi. Iyo asubije amaso inyuma, asanga hari ibyo yari gukora mu bundi buryo, birimo kugabanya igitutu yishyiragaho no kudakora ubwe bimwe mu bikorwa byo muri filime bishobora gukomeretsa.

Sylvester Stallone yahishuye ko yibasiwe n’uburwayi bwo kuryagagura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages