Uwahawe ibiyobyabwenge akanafatwa ku ngufu yatanze ubuhamya. Yasobanuye ko Tiny yamushyize ku buriri noneho T.I yinjiza amano mu myanya myibarukiro. Nubwo abashinja ibi byaha, bombi barabihakana.
Ikirego cyatanzwe ku itariki 2 Mutarama 2024 i Los Angeles. Jane Doe wahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere, yavuze ko ubwo yakorerwaga biriya byaha, yari afite imyaka nka 22 cyangwa se 23 y’amavuko.
Hari mu 2005 ubwo yitabiraga ibirori mu rugo rw’Umuraperi Coolio. Yahahuriye na Caviar wari inshuti ya T.I. Bagiranye ibiganiro byaje kuganisha ku guhura mu rindi joro basohokanye na T.I n’umugore we.
Uyu mugore wafashwe ku ngufu yavuze ko yisanze yicaye ahagenewe abanyacyubahiro mu kabyiniro, noneho Tiny amuha ibisindisha atangira kugira isereri no gucika intege ariko we ntabwo yari abizi.
Dosiye y’impapuro 15 Rolling Stone ifitiye kopi isobanura ko uyu mugore yisanze muri Hotel yatandukanyijwe n’uwo bari basohokanye.
Icyo gihe yubuye amaso abona ari kumwe na T.I na Tiny ariko bari batarashakana ahubwo bari inshuti zitegura kuzabana.
Icyakurikiyeho, ni uko Tiny yambuye ubusa uwo mugore amujyana mu bwogero, agarutse asanga T.I yashyizemo amashusho y’urukozasoni.
Uyu mugore yari yataye ubwenge atazi aho ari atazi n’ibyo ari gukorerwa muri iryo joro. Tiny ngo yafashe uwo mugore amuryamisha ku buriri noneho T.I yinjiza amano ye mu gitsina cye. Uwo mugore yagerageje gukura amano ya T.I mu gitsina cye undi amurusha imbaraga.
Tiny ngo yasigaye amusinziriza anamukorera massage T.I ajya gushaka agakingirizo. Byageze ubwo ashaka kuruka, asabwa kwijyana mu bwogero kandi nta mbaraga yari afite.
Bukeye bwaho abashinzwe umutekano basohoye uyu mugore mu cyumba cya T.I n’umukunzi we. Ibi byose byamubayeho ahamya ko bigize ibyaha byo guhabwa ibiyobyabwenge no gufatwa ku ngufu kuko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Nubwo hashize imyaka 19 ibi bibayeho, uwo mugore asanga akwiriye ubutabera kuko ahorana ipfunwe, agahinda gakabije n’igisebo muri bagenzi be.
T.I na Tiny bahakanye bivuye inyuma ibyo baregwa. Bavuze ko ibyo birego bigamije kwangiza izina rya T.I no gushyira ku iherezo ubuzima bwe.
Ni ibirego bavuze ko bimaze imyaka itatu bigarukwaho.
Ibi birego byatumye MTV ihagarika ibiganiro by’uruhererekane byagarukaga ku buzima bwa T.I n’umuryango we. Ni ikiganiro cyitwa ‘T.I and Tiny: Friends and Family Hustle”.
Kuva mu 2021 T.I n’umugore bagiye bashinjwa guha ibiyobyabwenge abakobwa noneho T.I akabafata ku ngufu nyuma yo kubasindisha.
T.I yamamaye mu 2001 nyuma yo gushyira hanze album yise ’I’m Serious’. Umuzingo wa kabiri yise ’Trap Muzik’ wamuhesheje izina ku ruhando mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!