Uyu muraperi Clifford Joseph Harris Jr yemeje ko yakubise igipfunsi umwe mu bagize iri tsinda nyuma y’uko yamusomye ku itama atabiherewe uburenganzira.
Iyi nkuru yamenyekanye bwa mbere bivuye mu mashusho yashyizwe kuri TikTok na Dre wTaggart, umwe mu bagize iri tsinda rya The Chainsmokers aho yanditse agira ati “T.I nanjye twari mu byishimo, narizihiwe musoma ku itama biba bihindutse amakosa yanjye, n’ ubu sindasobanukirwa neza.”
Ku ruhande rwe T.I. yasubije yifashishije amashusho yakwirakwijwe na The Shade Room. Yemeje ibyabaye aseka cyane ati "Mu by’ukuri nta bintu byinshi navuga birenze inkuru zavuzwe ."
T.I yavuze ko akubita uwo muhanzi, nta mutima mubi yari afite.
Ati “Ntekereza ko ikintu cy’ingenzi tugomba gukuramo ari ingaruka byagize nyuma, twari twanyoye bihagije, urabizi abantu bose banyuze muri biriya birori bagize ibihe byiza, gusa biriya bintu (kuba umugabo yasoma mugenzi we) sinakwemera ko byongera kuba, simbikunda .“
T.I nubwo atishimiye kuba yarasomwe n’umwe mu bagize itsinda rya The Chainsmokers yahise abatumira mu kiganiro akora gica kuri internet cyitwa “ExpediTIously”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!