00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Ali Kiba yakiranye ubwuzu Muttima aheruka gusinyisha muri ‘label’ ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Umuhanzi Ali Kiba yakiranye ubwuzu Mubiligi Pierrine Alleluya uzwi nka Muttima aheruka gusinyisha muri ‘label’ ye. Muttima yari avuye mu biruhuko amazemo iminsi i Kigali asubiye mu kazi muri Tanzania.

Ali Kiba yagiye kwakira Muttima ku Kibuga cy’Indege cya Dar es Salaam, muri Tanzania, kizwi nka Julius Nyerere International Airport (JNIA).

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hitegurwaga igitaramo ‘The Last Night’ cya Kevin Kade, Ali Kiba yaratunguranye yerekana Muttima nk’umuhanzi agiye gutangira gufasha binyuze mu nzu ye isanzwe ifasha abahanzi izwi nka ‘Kings Music Africa’.

Muri iki kiganiro Ali Kiba yagarutse ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’ibanga ryamufashije kumara igihe kirekire ari umuhanzi ukomeye.

Icyo gihe Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba yabanje gusaba abanyamakuru n’abari bakoraniye muri iki kiganiro cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025 gufata umwanya bakunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ali Kiba yasabye abahanzi b’Abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora, avuga ko na we yigiye ku birenge bya Jose Chameleone.

Muri iki kiganiro ni na bwo Ali Kiba yerekanye Muttima.

Ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yagize ati "Ni umuhanzi w’umuhanga, azi kuririmba neza, ni impano nabazaniye. Ndabizi ko mbatunguye ariko no mu gitaramo tubafitiye hari ibindi bintu byinshi muzabona."

Uyu mukobwa akimara kwerekanwa, yavuze ko byamurenze araturika ararira, ahamya ko amarira yarize yayatewe no kwibuka urugendo yanyuzemo, icyakora asaba kumushyigikira kuko afite inzozi nyinshi.

Ati “Abantu bamwe hano baranzi, bazi uburyo nakubititse nshaka abamfasha, ariko ndashimira Imana ko ibikoze bikagenda neza. Icyo nabasaba ni uko mwamfasha mukanyakira, njye mfite inzozi nyinshi kandi nifuza kuzazikabya.”

Ali Kiba yari yaratangiye gushima impano y’uyu mukobwa kuva mu 2021.

Muttima ari mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo, afite imyaka 29.

Yatangiye kuririmba akiri muto ndetse ku bigo yagiye yigaho yari azwi kubera impano ye itangaje. Izina ‘Muttima’ byaturutse ku ndirimbo y’uyu mukobwa n’ubundi yitwa uko.

Uretse kwiga umuziki ni n’umukinnyi ukomeye wa Basketball. Yize ubukerarugendo mbere yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo.

Reba “King’ang’anizi”, indirimbo Muttima aheruka gushyira hanze

Ali Kiba yashimye impano ya Muttima ahitamo kuyishyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages