00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umuhanzi yishwe n’umugore bari baturanye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 June 2023 saa 08:31
Yasuwe :

Nezo B umwe mu bahanzi bagezweho muri Tanzania yishwe n’umugore baturanye witwa Blandina Fredrick wamusabaga kwishyura 476 Frw y’ umuriro w’amashanyarazi.

Uyu musore wari mu bahanzi bamaze igihe muri Bongo Flava (muzika ya Tanzania) yishwe azira kutishyura amashanyarazi nk’uko bigenwa n’amasezerano yagiranye n’umuturanyi we asaba ko basimburana mu kugura umuriro w’amashanyarazi bakoresha mu gipangu batuyemo.

Abaturanyi b’uyu muhanzi bavuga ko habanje kubaho guterana amagambo hagati ya Nezo B na Blandina Fredrick wamusingiriye akamutera icyuma kugeza ashizemo umwuka.

Abakunzi b’umuziki muri Tanzania baguye mu kantu bibaza ukuntu uyu musore wari utuye mu gace ka Ilkirevi i Arusha ananirwa kwishyura atagera kuri 500 Frw y’umuriro w’amashanyarazi kugera aho ashyamirana n’umuturanyi we.

Uyu muhanzi watangiye muzika mu 2012 yari amaze imyaka ibiri asinye amasezerano y’imikoranire na sosiyete ifasha abahanzi ya Black Market Records.

Uyu musore asize album yise “My Last Warrior” yari azwi mu ndirimbo zirimo ‘Kosa Langu’, ‘Nimo’, ‘Yaga Yaga’, ‘Ofa Zingine’, ‘Bata’ na ‘Mpunguze’.

Umva ‘My Last Warrior’ imwe mu ndirimbo za Nezo B

Umuhanzi Nezo B wo muri Tanzania yishwe n’umugore w'umuturanyi
Abakunzi b'umuziki batunguwe no kumva ko uyu muhanzi yananiwe kwishyura atagera kuri 500Frw bikagera aho aterana amagambo n'abaturanyi kugeza bivuyemo urupfu rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages